skol

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yakiriye abahanzi bagiye kwifatanya n’abahatuye mu birori byo #Kwibohora31

Yanditswe: Friday 11, Jul 2025

featured-image

Ambasaderi Emmanuel Bugingo uhagarariye u Rwanda muri Zambia yakiriye mu biro abahanzi barimo Makanyaga Abdoul, Jules Sentore na Mireille Mukakigeli bagiye kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu birori byo #Kwibohora31 biteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2025.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Rwanda muri Zambia yavuze ko yishimiye kwakira aba bahanzi bazataramira Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Aba bahanzi bahagurutse i Kigali ku wa 9 Nyakanga 2025 byari byitezwe ko bazataramana n’Abanyarwanda batuye muri Zambia ku wa 11 Nyakanga 2025 mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Mireille Mukakigeri yitabiriye iki gikorwa akubutse muri Guinee aho nabwo yifatanyije n’Abanyarwanda bahatuye mu birori byo #Kwibohora31.

Jules Sentore yitabiriye iki gitaramo nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze atagaragara mu ruhando rwa muzika, we agahamya ko atari ibintu byamugwiririye ahubwo ari igihe cy’ikiruhuko yari yarihaye, nubwo yagize umwanya wo gukoramo album ye ya gatatu.

Aba bazataramana na Makanyaga Abdoul uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.

Ambasaderi Emmanuel Bugingo uhagarariye u Rwanda muri Zambia yakiriye mu biro abahanzi barimo Makanyaga Abdoul, Jules Sentore na Mireille Mukakigeli bagiye kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu birori byo #Kwibohora31 biteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa