skol
Kigali

APR FC igiye gusubukura imyitozo mbere y’izindi kipe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 January 2022

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza avuguruye agomba kugenga ibikorwa by’imikino hakomeza kwirindwa icyorezo cya Covid 19, ikipe ya APR FC yabaye iya mbere yapimishije abakozi bayo bose ngo bajye mu mwiherero.


Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yarasubitswe. Bapimishijwe Covid-19 mbere y’uko berekeza mu mwiherero aho biteganyijwe ko banatangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 bamaze kubona ibisubizo by’abapimwe bose.

Ikipe ya APR FC igiye gutangira imyitozo nyuma y’amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu Rwanda. Ingingo yayo ya 2 agace kayo ka mbere kavuga ko imikino n’imyitozo ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga z’imikino bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.

Uretse ibirarane bibiri ikipe ya APR FC ifite inyuma y’andi makipe, umunsi wa 12 wasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari irimo ikina imikino ya gicuti ndetse no guhagarikwa kwa shampiyona kubera Covid-19. APR FC yagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki ya 4 Mutarama kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe umunsi wa 13 wari uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama, aho APR FC yari kwakira ikipe ya Gorilla FC.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Byinshi ku buzima bw’‘Umwamikazi’ wa Country Music Dolly Parton wujuje imyaka...

Mu bakunzi b’injyana ya Country ni inde utazi ‘Jolene’, ‘I Will Always Love...
19 January 2022 0

RDB yatangaje amabwiriza mashya agenga ibitaramo byateguwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje amabwiriza avuguruye yo...
13 January 2022 0

APR FC igiye gusubukura imyitozo mbere y’izindi kipe

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza avuguruye agomba kugenga...
10 January 2022 0

The Ben na Diamond Platnumz bashyize hanze indirimbo bakoranye irimo...

Indirimbo yari itegerejwe na benshi umuhanzi ukundwa na benshi mu Rwanda...
2 January 2022 0

Abagize P-square bapfukamye basaba imbabazi abafana babo nyuma y’imyaka 5...

Peter na Paul Okoye bagize itsinda rya P-square basabye abafana babo...
26 December 2021 0

Umukobwa wa Eminem yambitswe impeta n’umukunzi we

Umukobwa warezwe n’umuraperi Eminem witwa Alaina Scott yatangaje ko...
15 December 2021 0