skol

Ari mu babyinnyi bahembwa amafaranga menshi mu Rwanda, dore ibyingenzi wamenya kuri Bianca umubyinnyikazi uyoboye abandi mu Rwanda.

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2025

featured-image

Uruganda rwa muzika nyarwanda kuva mu myaka yatambutse rwagize ababyinnyi ba bahanga bagiye batandukanye, murabo wavugamo nka Jacky b, Ganza ,ndetse nabandi benshi. gusa ku munsi wa none ibijyanye no kubyina bishobora gutunga umuntu bitandukanye no mu myaka yatambutse aho abenshi babikoreraga ubushake no kwerekana impano zabo. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri Bianca umwe mu babyinnyikazi bagezweho mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

. Amazina yiswe na babyeyi ni Uwase Nadia Bianca ariko amenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu mwuga we nka Bianca , Ni Umukobwa wabonye izuba mu mwaka w’i 2000 avukira I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

. Uyu Ni umwe mu bakobwa bayoboye abandi mu mwuga wo kubyina mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ibi ni ibintu adatangiye akuze kuko abimazemo imyaka igera ku 10 , yabitangiye akiri muto ndetse ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye ku bigo nka Ecole Secondaire Saint Joseph Le Travailleur yari icyamamare ku ishuli kubera kubyina.

.Bianca Asoje Amashuli yisumbuye nibwo yinjiye mu bijyanye no kubyina mu buryo bwa kinyamwuga, icyo gihe yahise atangira kujya abyina mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo za bahanzi nyarwanda aho mu mwaka w’i 2020 yahereye mu mashusho y’indirimbo Kontorola ya alyn sano. Nyuma yaho yaje kuba umubyinnyi mu zindi ndirimbo zitandukanye zirimo : Ubushyuhe ya Dj Pius, Ikinyafu ya bruce melodie na Kenny sol, Nightmare ya Juno Kizigenza, nyoola ya bruce melodie na Eddy kenzo, Malomita ya Nel ngabo na Kenny sol , ndetse nizindi nyinshi. Uretse kubyina mu mashusho y’indirimbo Bianca yafashije kandi abahanzi bakomeye ku rubyiniro aho murabo twavugamo : Diamond platnmuz, zuchu , jux , Kenny sol , nabandi batandukanye.

.Bianca avugako abantu Bakwiye guhindura imyumvire yabo ku kijyanye n’uburyo bafata abakobwa babyina mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo nyarwanda. Avugako abantu benshi bajya babibeshyaho ko ari ibirara kandi atariko bose bari.

.Uyu munsi Bianca ari mu babyinnyikazi bayoboye abandi mu Rwanda ahanini bitewe n’ubuhanga bwe mu kubyina akaba avugako Uyu munsi ari ibintu bimutunze aho ashobora no gukorera amafaranga miliyoni imwe ku gitaramo kimwe yabyinnyemo.

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa