skol

Arsenal yateye utwatsi igitekerezo cya Real Madrid cyo kugurana William Saliba na Rodrygo

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Nyuma yo kwakira icyifuzo cya Real Madrid cyo guhererekanya abakinnyi maze ikabona William Saliba, Arsenal yo igahabwa Rodrygo Goes, iki cyifuzo Arsenal yagihakaniye kure cyane.

Mikel Arteta amaze igihe ashaka kongera umusaruro ku ruhande rw’ubusatirizi, by’umwihariko akifuza usatira anyuze ku ruhande mushya mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha rifungwa. Ibyo byahaye Madrid icyizere cyo kwifashisha iyo gahunda kugira ngo ibone Saliba, umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu bwugarizi bwa Arsenal.

Nk’uko byatangajwe na Marca, Real Madrid yari yizeye ko Saliba yazabageraho mu 2027 ku buntu cyangwa se umwaka utaha ku giciro gito, kuko azaba asigaranye umwaka umwe ku masezerano ye i Londres. Ariko bahisemo kwihutisha gahunda, maze baha Arsenal igitekerezo cyo guhererekanya abakinnyi.

Ariko ibi Arsenal yahise ibitera utwatsi, igaragaza ko Saliba ameze neza i Londres kandi adafite gahunda yo kwimuka. Uyu myugariro w’u Bufaransa aherutse kuvuga ko yifuza kugumana na Arsenal kugira ngo azegukane ibikombe bikomeye.

Yagize ati: "Ndishimye hano. Maze imyaka ibiri n’igice ndi hano kandi nshaka gukomeza gukinira Arsenal. Nifuza gutwara ibikombe bikomeye, kuko niba uvuye muri iyi kipe nta kintu wegukanye abafana barakwibagirwa. Ndashaka gusiga izina hano.”

Ku bijyanye n’amasezerano mashya, Saliba yavuze ko nta biganiro biratangira, ariko nta mpungenge abifiteho kuko akiri ku masezerano y’igihe kirekire.

Ku rundi ruhande, Arteta we yatangaje ko adashaka kwijandika mu makuru y’isoko ry’abakinnyi, ahubwo yibanda ku myiteguro y’imikino. Yagize ati: "Ibi ndabiharira Andrea n’ikipe. Njyewe ndibanda ku mikino no kuyitegura neza kugira ngo twitware neza. Isoko ryamaze igihe kirekire mu mpeshyi, ubu tugiye kwibanda ku mikino.”

Ibi byemezo bya Arsenal byatumye Rodrygo aguma mu gihirahiro ku hazaza he muri Real Madrid, cyane ko atakibona umwanya mu ikipe itozwa na Xabi Alonso.
Ubwugarizi bwa Saliba bukomeje gufasha Arsenal kwitwara neza, cyane ko batangiye urugendo rwo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutangira batsinda Manchester United 1-0.

Arsenal yanze ibyo kugurana William Salba Muri Real Madrid

Real Madrid yashakaga gutanga Rodrygo muri Arsenal maze igahabwa William Saliba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa