skol

Abahanzi baririmbye muri MTN Iwacu Muzika bagowe n’abafana babo bo muri Nyagatare

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Abahanzi bataramye muri MTN Iwacu Muzika Festival bagaragaje ko bagowe no gutaramira abafana babo bo mu karere ka Nyagatare kubera uburyo bari bakonjemo byasabaga imbaraga z’umurengera.

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Nyagatare, niho hakomereje ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival akaba ari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo byari bibereye muri aka karere. Ni ibitaramo byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu karere ka Nyagatare ndetse n’abandi basanzwe bakorera mu mujyi wa Nyagatare.

Abahanzi 7 bagenwe na EAP kongeraho umwe wo mu karere ka Nyagatare, bataramiye abafana babo ariko bagaragaza ko bagowe cyane n’uburyo aba baturage bari bakonjemo nta muntu unyeganyega ngo ajyane n’umuhanzi.

Ku ikubitiro, Kivumbi King niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zamamaye abantu banyeganyega gacye ku buryo umuntu yari gutekereza ko ari bwo bakiza batari bajya mu mwuka wo gukuba urukweto.

Juno Kizigenza wari wambaye umupira uriho ifoto ya Miss Jojo ndetse n’ikabutura inyuma y’ipantaro, yageze ku rubyiniro akora iyo bwabaga arabyina akora ibishoboka byose ngo abafana banyeganyege ariko ntibihwane n’imbaraga Juno Kizigenza yakoreshaga.

Nyuma yo gutarama, yambwiye itangazamakuru ko abaturage bo muri Nyagatare batuje cyane. Yagize ati "Mvugishije ukuri, baratujemo gacye ntabwo bameze nk’aho twabanje nka Musanze na Gicumbi gusa ikiza ni uko ubona ko bazi indirimbo zanjye."

Nyuma ya Juno Kizigenza, Nel Ngabo yahise ajya ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo ‘Nywe’ ubona ko yanyuze abitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival i Nyagatare. Nel Ngabo we yavuze ko abafana be yabishimiye bazi indirimbo ze ndetse banajyanye mu kuririmba.

Mu myambaro myiza agaragara nk’inkumi ndetse akaba yanyujijemo agafatanya na Riderman kuririmbana indirimbo ‘Depanage’ bakoranye, Ariel Wayz yavuze ko yishimiye abafana be bo muri Nyagatare ndetse ko ari n’ubwa mbere ahataramiye.

Bulldog we wanabyibwiriye abafana ko bamubeshye badakunda Hip Hop ndetse akabaririmbira akoresheje ijwi rye, yavuze ko abantu ba Nyagatare bisaba kubacyebura cyane no kubibutsa kugira ngo bajyane n’umuhanzi.

Ati “Uko nababonye, ni abantu bisaba ko ubacyebura kugira ngo mujyane. Hari igihe bibagirwa ko baje mu gitaramo bagahagarara bakirebera ubundi wababwira ngo bagende, bakagenda ariko utabababwiye bakwihagararira bakagira ngo uri kubatera inkuru bisanzwe.”

Riderman we asanga abafana bafite uko bateye, hari ababyinana n’umuhanzi akaba ari bwo bishima hakaba n’abandi bumva imiziki batuje kugira ngo bumve uburyohe bwayo gusa.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo King James yari ageze ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zibyinitse zo ha mbere abantu bari bazi ko ariwe muhanzi wa nyuma ndetse n’abandi bagira isoni zo kubyina ku manywa bakoze iyo bwabaga dore ko hari mu gihe cy’akabwibwi.

Kivumbi King niwe muhanzi mukuru wafunguye MTN Iwacu Muzika Festival

Juno Kizigenza yatangaje ko abafana b’i Nyagatare bakonje cyane

Ariel Wayz wagiye ku rubyiniro ubugira kabiri (Ubwo yataramaga ndetse anafatanya na King James kuririmba ’Ndagukumbuye’) ntacyo ashinja abafana be abona bari bari hejuru

Nel Ngabo nawe ni ubwa mbere yataramiye i Nyagatare

Bulldog yavuze ko udacyebuye abaturage ba Nyagatare bakurebera gusa nk’uri kubabwira inkuru

Riderman yavuze ko abafana batandukanye hari abahitamo kumva indirimbo kuruta kubyina

King James niwe wasoje ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika i Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa