Ni bande? Dore ibyo wamenya ku bakobwa 6 bose bakundanye na Diamond Platnumz
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Umuhanzi King James yararimbye ati “ Wanzanye mu rukundo ubonye mpageze uransiga , amagambo asize umunyu wambwiraga yagiye he ? ngaho mbwira ese warikiniraga ? Urukundo ni rwiza kandi biba byiza iyo ukunze ugukunda. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe irengero ndetse n’ubuzima bw’abakobwa Icyamamare mu muziki ku ruhando mpuzamahanga Diamond Platnmuz yakundanye nabo.
1. Sarah
mbere yuko Diamond Platnumz aba icyamamare mu muziki yabanje gukundana n’inkumi yitwa Sarah, uyu bakanyuzanyijeho hagati y’umwaka wi 2007-2009, ndetse urukundo rwabo rwari rukomeye nk’inyundo.
Uyu sarah ndetse na Diamond bakundanye bakiri bato gusa uyu mukobwa icyo gihe yari afite imico itari myiza irimo ; Ubusinzi ndetse no kujya mu tubari agataha igicuku. Ibyo ntabwo byashimishaga Diamond Platnmuz we wifuzaga kuzagira uyu mukobwa umugore we.
Urukundo rwabo rwaje gushyirwaho akadomo mu mwaka w’i 2009 ubwo Diamond Platnmuz yinjiraga mu muziki nk’umwuga ariko uyu mukobwa akamuca intege amubwirako ntaho azagera , atazigera aba icyamamare. Diamond mu kumusubiza yakoze indirimbo ye ya mbere yise Kamwambie yarimo ubutumwa bugenewe uyu mukobwa.
Nyuma yuko Diamond abaye icyamamare uyu mukobwa yaje kumusaba imbabazi
2. Wema Sepetu
Kuva mu mwaka w’i 2009 kugera mu 2014 Diamond yari mu munyenga w’urukundo n’icyamamare muri Sinema ya Tanzania, Wema Sepetu, urukundo rwaba bombi rwari rutoshye kugera ku rwego Diamond Platnumz yamukoreye indirimbo yise Nawaza.
Urukundo rwa Diamond ndetse na Wema Sepetu rwaje gukonja mu mwaka w’i 2014 ubwo uyu mukobwa yakuragamo inda ya Diamond Platnmuz. Ibi ngo byababaje cyane Diamond Platnmuz ndetse ahita afata umwanzuro wuko batandukana buri wese akanyura ize nzira.
Wema Sepetu avugako n’uyu munsi yicuza impamvu yakuyemo iyo nda ariko agakomeza avugako yari muto Atari yiteguye guhita aba umubyeyi, Ntabwo ari Diamond Platnmuz wenyine uyu mukobwa yakuriyemo inda kuko mu mwaka w’i 2012 Wema Sepetu nabwo yakuyemo inda ya nyakwigendera Steven Charles Kanumba.
3. Zari The Bosslady
Uramutse uvuzeko uyu ari umwe mu bantu bakundanye na Diamond Platnmuz bigatinda ntabwo waba ubeshye, uyu mugore w’imyaka 45 yakundanye na Diamond Platnmuz ndetse babana nk’umugabo n’umugore igihe kigera ku myaka ine , 2014-2018.
Zari yamenyanye na Diamond Platnmuz ubwo yamutumiraga mu birori byabambaye imyeru (White Party) mu mwaka w’i 2014. Nyuma yaho aba bombi batangiye kujya bagaragara agatoki ku kandi ahantu hose, Ngabo mu tubari, ngabo muri studio, ngabo mu mihanda, ngabo mu birori no mu tubyiniro n’ahandi henshi.
Bidatinze mu mwaka w’i 2015 mu kwezi k’ugushyingo Zari yibaruka imfura yabo akaba umwana w’umukobwa bise Princess Tiffa, nyuma yaho muri 2016 aba bombi bibarutse umwana wabo w’ubuheta w’umuhungu bise Prince Nillan.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwatangiye kugenda ruzamo agatotsi ahanini gashingiye ku buryo Zari yashinjaga Diamond Platnumz kumuca inyuma n’abandi bagore. Ku munsi wa Saint Valentin yo mu mwaka w’i 2018 Zari yatangajeko atadukanye na Diamond Platnmuz mu buryo budasubirwaho gusa yemeza ko bazajya bahuriza ku nshingano zo kwita ku bana babo. Mu buzima bw’urukundo rwabo Diamond yamukoreye indirimbo zitandukanye zirimo ; Iyena ndetse na Utanipenda.
4. Hamissa Mobetto
Uyu mukobwa w’icyatwa mu myidagaduro ya Tanzania byatangiye guhwihwiswa ko ari mu rukundo na Diamond Platnmuz ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond Platnumz afatanyije na Rayvanny mu mwaka w’i 2016.
Nyuma yaho uyu mukobwa yatangajeko yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu witwa Dylan Nasseb, Uyu mukobwa avugako mbere yuko bibaruka uwo mwana hari izindi nda ebyiri za Diamond Platnmuz zavuyemo atabishaka ariko ku nshuro ya gatatu umwana akavuka ameze neza.
Nyuma yuko umwana avutse Diamond Platnumz yakoresheje ibizamini ndangasano (DNA) agirango yizere neza ko umwana ari uwe maze aza gusanga koko ari uwe , Nubwo aba bombi bafitanye umwana ariko muri rubanda ni gacye cyane wababona barikumwe gusa n’ubwo bimeze gutyo bakaba bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana wabo.
5.Tanasha Donna Oketch
Nyuma yo gutandukana na Zari the bosslady , Diamond Platnmuz ntabwo yigeze amara igihe kinini adafite umukobwa bakundana, guhera mu mpera z’umwaka w’i 2018 nibwo isi yatangiye kumenya ko Diamond afite umukunzi mushya uwo akaba umukobwa wari ufite imyaka 23 ya mavuko, Tanasha Donna Oketch ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Urukundo rwabo rwaravuzwe ndetse nabo ntibahishaga urwo bakundana , mu kwezi kwa 10 mu mwaka w’i 2019 aba bombi baje kwibaruka umwana wabo w’umuhungu bise Nasseb Junior , urukundo rwa Tanasha na Diamond rwaje kurangirira mu marira menshi mu mwaka w’i 2020 mu kwezi kwa gashyantare ubwo Tanasha yamenyaga amakuru yuko uwitwa Zuchu ariwe wicaye mu mutima wa Diamond platnmuz, icyo gihe Tanasha yahise asubira Iwabo muri kenya ndetse ahita akora indirimbo yise Sawa yabwiraga Diamond ko ntakibazo afite ku kuba baratandukanye. Mu buzima bwabo nk’ibyamamare ubwo bari bagikundana bakaba barahuriye mu ndirimbo yabo bise Gere.
6.ZUCHU
Mu mwaka w’i 2020 Diamond yasinyishije umuhanzi wari mushya icyo gihe Zuchu amwinjiza mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, kuva yakwinjira muri wasafi muri uwo mwaka zuchu yabaye soma mbike wa Diamond Platnumz , aba bombi barakundanye biratinda ndetse rwose abantu babonaga noneho cyera kabaye Diamond yaba agiye ku rushinga rugakomera.
ibihe by’urukundo rwabo byarimo ibihe bivanze birimo amarira ndetse n’ibyishimo , mu mwaka w’i 2024 mu kwezi kwa mutarama Diamond yatangajeko yatandukanye na Zuchu bari bamaze imyaka ine bakundana. kuri uyumunsi aba bombi bakaba badakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse Zuchu akaba yarasibye ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yose arikumwe na Diamond Platnumz.
Zuchu avugako imwe mu mpamvu atari kurambana n’uyu muhanzi aruko umuryango wa Diamond wasuzuguraga cyane Zuchu ndetse kenshi bakagira inama Diamond yo kureka Zuchu. Mu bihe bari bakiri kumwe bakoranye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo :Mtasubiri, WaleWale, Litawachoma , n’izindi nyinshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *