Big Fizzo yaburiye The Ben ugiye gukorera igitaramo mu Burundi
Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023
Umuhanzi Mugani Desire uzwi cyane nka Big Fizzo wo mu Burundi abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp, yabwiye The Ben witegura gutaramira i Burundi ko akwiye kwibuka ko agace agiye gutaramiramo gafite ba nyirako.
Uyu munyabigwi mu muziki w’u Burundi yateje urujijo mu bakunzi b’umuziki wo mu Rwanda n’u Burundi kubera ibyo yatangaje.
Big Fizzo yagize ati "Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako."
Ni ubutumwa Big Fizzo yatangaje mu gihe The Ben ari mu myiteguro yo kwerekeza mu Burundi, aho ateganya gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo azakora ku wa 30 Nzeri 2023 n’icyo azakora ku wa 01 ukwakira 2023.
Mu gitaramo cya VIP giteganyijwe kubera ahitwa Eden Garden Resort ku wa 30 Nzeri 2023 kwinjira bizaba ari ibihumbi 100FBu (arenga ibihumbi 30Frw) mu myanya isanzwe, ameza y’abantu umunani bari kumwe bakishyura miliyoni 2FBu (hafi ibihumbi 700Frw) abayiriho bagahabwa amacupa abiri ya champagne bihitiyemo.
Ni mu gihe hari itike iri kugura miliyoni 10FBu (arenga miliyoni 3Frw) aho uzaba yaguze iyi tike azaba yemerewe kwinjirana n’abantu umunani bakanywa ibyo bashaka ijoro ryose ari nako barya ibyo bihitiyemo.
Uretse ibyo ariko abazagura iyi tike bazagira amahirwe yo gusurwa na The Ben mu rugo.
Bukeye bw’uyu munsi hateganyijwe igitaramo rusange kizabera ahitwa Jardin Public, kwinjira bikazaba ari ibihumbi 10Fbu (arenga gato ku bihumbi 3Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50FBu (hafi ibihumbi 20Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Itike ya menshi muri iki gitaramo izaba igura miliyoni 2FBu ku meza y’abantu umunani bahabwe icupa rya champagne bihitiyemo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *