Dore ikiguzi byasaba Coach Gael ushaka gutumira Chris Brown I Kigali
Yanditswe: Monday 26, May 2025

Umunyemari Coach Gael yatangaje ko afite gahunda yo kuzazana umuhanzi w’icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga Chris Brown akaba yaza gutaramira mu Rwanda, ibi uyu mujejetafaranga yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho mu magambo ye yagize ati “ U Rwanda rurafunguye, ngiye kuzana Chris Brown hano amagambo yanjye muzayibuke”
Nyuma yuko uyu mushoramari atangaje aya magambo abenshi bagiye bibaza niba ari ibintu koko byashoboka cyangwa se ari igikorwa cy’ingorabahizi abantu baharira abagabo bafite agatuza n’amafaranga ajojoba nka Coach Gael. Ese mu byukuri byasaba ingufu z’inganiki uyu muherwe kugirango azane I Kigali icyatwa mu muziki w’Isi Chris Brown.
Mbere yuko turebera hamwe ibyo Coach Gael yasabwaga kugirango azane Chris Brown mu Rwanda reka tubanze turebere hamwe amafaranga uyu muhanzi yagiye yishyurwa n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika kugirango ahakorere ibitaramo.
1. Nigeria yamwishyuye miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika muri 2012 kugirango aze kuhakorera igitaramo.
2.Ghana yamwishyuye miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika muri 2013 kugirango aze kuhakorera igitaramo.
3. Kenya yamwishyuye ibihumbi $887 bya madorali ya Amerika kugirango aze kuhakorera igitaramo muri 2016
4. Afurika yepfo yamwishyuye miliyoni icyenda n’ibihumbi 800 ya madorali ya Amerika kugirango aze kuhakorera ibitaramo mu gihe cy’iminsi ibiri mu mwaka w’i 2024.
Duhereye kuribi noneho reka turebere hamwe ibyo Coach Gael yasabwa kugirango azane iki cyamamare I Kigali :
1. Ahantu hakira imbaga nini ya bantu hatari muri Kigali Universe.
Kugirango igitaramo kigende neza ku rwego rushimishije uyu muhanzi yakwifuza gutaramira mu nyubako cyangwa se ahandi hantu hakwakira umubare munini ushoboka wa bakunzi be. mu Rwanda stade amahoro ivuguruye niyo mukandida mwiza kurenza ahandi hose hakira ibitaramo, kuko nibura yakwakira abantu bagera ku bihumbi 70 mu gihe uyu muhanzi yaba yaje. ibihumbi 70 byajya muriyi stade kuko imyanya igera ku bihumbi 45 yo kwicarwamo yaba irimo abantu ndetse no hasi mu kibuga hari abandi benshi.
Uyu muhanzi ubwo yakoreraga ibitaramo bibiri muri Afurika yepfo umwaka ushize akaba yarujuje stade ya FnB Stadium mu busanzwe yakira abantu ibihumbi 95. Bivuze ko rero kuba yakuzuza stade amahoro bitamusaba gukora iyo bwabaga.
Gukodesha Stade amahoro bikaba ari miliyoni 15Frw za mafaranga y’u Rwanda aya akaba atari amafaranga yaba ikibazo kuri Coach Gael mu gihe yaba ashaka kuzana Chris Brown.
2. Hoteli y’inyenyeri eshanu
Mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i Kigali yakwifuza kuruhukira muri hotel iri ku rwego mpuzamahanga , ya hoteli ashobora kubonamo Gym , pisine , interineti yihuta , amafunguro akunda, inkumi z’ikimero cyiza ndetse n’ibindi byinshi bijyanye no kwakira abanyacyubahiro bo mu rwego rwa mbere.
Ikijyanye na Hotel nta mpungenge cyateza kuko i Kigali zihari ku bwinshi ahubwo guhitamo iyo yacumbikamo byamubera ikizamini kubera ubwiza bwazo. Ku kijyanye na Hotel bikaba bitarenza nibura miliyoni 5M za mafaranga y’u Rwanda.
3. Private Jet
Uyu muhanzi kimwe n’ibindi byamamare byinshi ashobora gukenera kuza mu Rwanda n’indege yihariye. Aho byamurinda gutakaza umwanya mu ngendo iki nacyo nticyaba ikibazo kuko haba ikijyanye na parikingi yayo ndetse no kuyimushakira ntibyagorana. Ibijyanye na Private Jet bikaba n’abyo bitarenza miliyoni 10M za mafaranga y’u Rwanda.
4. Amafaranga nibura miliyari 10frw za manyarwanda
icyanyuma arinacyo gihatse ibindi mubyo Chris Brown yasaba Coach Gael kugirango ataramire i kigali ni ikijyanye n’amafaranga yakwishyurwa , nkuko twabigarutseho ubwo aheruka muri Afurika yepfo umwaka ushize yishyuwe miliyoni icyenda n’ibihumbi 800 ya madorali kugirango akore ibitaramo iminsi ibiri.
kuba turi muri 2025 uyu muhanzi akaba akiri mu bagezweho ndetse bafite amazina aremereye cyane mu muziki w’Isi bivuze ko igiciro cyo kumubona i kigali cyitaba gito. byibura ukoze isesengura ukaba ubonako uyu muhanzi byasaba nibura amafaranga Atari munsi ya miliyoni 5$ za madorali ya amerika kugirango Coach Gael abashe kumuzana I Kigali ayo mafaraga akaba angana na miliyari 7frw zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda.
Nubwo aya mafaranga atari macye ariko nanone yasiga hari byinshi afashijemo Coach Gael birimo kubahisha izina rye mu yabandi baherwe bazwi ku isi ndetse no kumenyekanisha bihambaye ibikorwa afite ku ruhando mpuzamahanga. gusa mu gihe uyu mugambi waba utizwe neza ukaba wamusiga mu bihe bikomeye by’ubukungu.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *