Bizimana Djihad umaze igihe adakina yambitse impeta umukunzi we
Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021
Mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021,Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba n’umwe muri bake u Rwanda rufite bakina ku mugabane w’u Burayi, Bizimana Djihad, yambitse impeta umukunzi we Dalida Simbi amusaba ko yamubera umugore.
Uyu mukinnyi yasabye umukunzi we ko bava mu gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe arabyemera amwambika impeta.
Nk’uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y’ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.
Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw’uyu mukinnyi yambara impeta ye.
Ni ibirori Bizimana yahuje n’ibyo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe!”
Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati “Navuze yego burundu.”
Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.
Bizimana amaze igihe kinini adakina ndetse umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi,Mashami Vincent ntiyigeze amuhamagara mu bakinnyi bagiye gukina imikino 2 yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika irimo uwa Mozambike na Cameroon.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *