skol

Britney Spears yahishuye ko yakuyemo inda ya Justin Timberlake bakiri ingimbi

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Umuhanzikazi Britney Spears yemeje ko yakuyemo inda ya Justin Timberlake bakundanaga, nk’uko yabyanditse mu gitabo agiye gushyira hanze.

Igitabo gishya cy’uyu muhanzikazi,yise The Woman in Me,cyibanze ku buzima bw’imyaka 13 yamaze acungirwa imitungo na se James Spears.

Nk’uko igice cy’igitabo cyasohotse muri People magazine kibitangaza,ngo Justin "ntabwo yishimiye" kuba Britney atwite.

Agira ati: "Yavuze ko tutiteguye kubyara mu buzima bwacu."

Aba bahanzi bakomeye mu njyana ya Pop,bakundanye hagati y’imyaka 1999 na 2002.

Britney yanditse ati: "Justin yari azi neza ko adashaka kuba umubyeyi".

Avuga ko atari azi niba icyo cyemezo gikwiye, kandi ko atari gukuramo iyo nda iyo guhitamo "kuba ari ukwe wenyine".

"Kuri njye, ntabwo byari amahano. Nakundaga Justin cyane. Nahoraga niteze ko tuzabana umunsi umwe. Ibi byabaye kare cyane kuruta uko nabitekerezaga."

BBC ivuga ko yagerageje kuvugisha Justin Timberlake kugira ngo agire icyo abivugaho.

Kuva icyo gihe, Britney yabyaye abana babiri - Sean Preston w’imyaka 18 na Jayden James w’imyaka 17 - n’umugabo we wa kabiri, Kevin Federline. Justin yashakanye n’umukinnyi wa filime Jessica Biel kandi bafitanye abahungu babiri.

Igitabo cy’uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko kizasohoka ku ya 24 Ukwakira - nyuma y’imyaka ibiri yongeye guhabwa uburenganzira bwose ku mutungo we wategekwaga na se.

Justin w’imyaka 41 na Britney w’imyaka 42 bahuye bwa mbere bakiri abana kuri Mickey Mouse Club, batangira gukundana mu 1999 Britney afite imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa