skol

Britney Spears yanenze ubukwe bwe na Sam Asghari batandukanye

Yanditswe: Tuesday 26, Aug 2025

featured-image

Umuhanzi Britney Spears yavuze ko ubukwe bwe na Sam Asghari, baje gutandukana, bwari uburyo bwo kwiyibagiza ibibazo yari arimo, cyane cyane kuba yari yaraciwe ku bana be babiri, Sean Preston na Jayden James, imyaka itatu yose.

Yabigarutseho mu butumwa burebure yanditse kuri Instagram ku Cyumweru, aho Spears w’imyaka 43 yavuze ko ari byo bihe bikomeye cyane yanyuzemo mu buzima bwe.

Ati “Imyaka ibabaje cyane mu buzima bwanjye ni imyaka itatu abana banjye batari kumwe nanjye. Narambuwe uburenganzira bwo kubahamagara cyangwa kubandikira. Mu by’ukuri, uko nabyitwayemo ni ukwiyibagiza, kurira kenshi… kandi ubwo nari ndi kumwe na Sam twarashakanye, byasaga nk’uburyo bwo kwiyibagiza kugira ngo mbashe kubyakira.’’

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo nka “Gimme More” na “Toxic”, yongeyeho ko ubu yumva atangiye gukira ibikomere.

Ati “Ndumva ndi gukira kuko ndongera kugira inzara nk’umwana. Iyo ndya mba numva ari ubwa mbere ndi kurya mu buzima bwanjye. Ndashimira Yesu kuba ankomeje, kuko ubu ndiga kuvuga ‘oya’, niga guharanira ubuzima bwanjye, no kwereka abantu aho mvuka nyakuri.”

Spears yashyingiranywe na Sam Asghari mu bukwe bwabaye muri Kamena 2022, bwitabirwa n’ibyamamare byinshi. Ariko muri Kanama 2023, Asghari yasabye gatanya avuga ko batari bacyyumvikana. Gatanya yabo yashyizwe mu bikorwa byemewe muri Gicurasi 2024.

Uyu mugabo ubu w’imyaka 31, yari amaze imyaka irindwi mu rukundo na Spears, ndetse yigeze no kwemeza ko yasinyishijwe amasezerano yo kutajya avuga byinshi ku byabaye mu gihe cy’urukundo rwabo.

Nubwo yanyuze mu bihe bigoye, Britney yishimiye kongera guhura n’umuhungu we Jayden, w’imyaka 18, muri 2024 nyuma yo kumara igihe kinini batabonana.

Britney Spears yabanye mbere na Kevin Federline kuva 2004 kugeza 2007, babyarana abana babiri Sean (ubu afite imyaka 19) na Jayden (18).

Urukundo rw’aba bombi ntabwo rwarangiye neza kuko batandukanye

Britney Spears na Sam Asghari bari bashyingiranwe muri Gicurasi 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa