skol
fortebet

Bruce Melodie agiye muri Kenya muri gahunda ikomeye

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wamamaye mumuziki nka Bruce Melodie agiye kwamamariza ibihangano bye mugihugu cya Kenya mugihe kingana n’iminsi itandatu.

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wakane tariki 10 Werurwe 2022 biteganyijwe ko Bruce Melodie agomba gufata indege yerekeza mugihugu cya Kenya mugikorwa cyo kwamamaza ibihangano bye aho azahura n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri iki gihugu.

Bimwe mubitangazamakuru bizagirana ibiganiro na Bruce Melodie harimo Media Max Group,KTN News Breakfast Show.K24 TV,Trace Tv&Radio,NTV Lit 360,Nation FM na Kiss FM,Boomplay Kenya.

Uyu muhanzi agiye kwerekeza muri Kenya abisikana n’undi muhanzi uzwi na Yvan Buravan wari umazeyo iminsi yamamaza Album ye ya kabiri yise ’Twaje’ iriho indirimbo nka ’Gusakara’

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ’Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize ukomoka mugihugu cya Tanzania agiye kwerekeza muri Kenya aho usanga arimo gushyira imbaraga cyane mugutuma umuziki we ugera kure.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyamoinga w’u Rwanda umwe muri bo yamubajije uburyo uburyo yakoresheje muguhangana n’inzitizi yagiye ahura nazo murugendo rwe rwa Muzika.

Yabasubije agira ati" Imana iyo iguhaye impano iguha n’umutima wo kwihanganira ibyo uzahura nabyo byose.

Yakomeje ababwira ko kimwe mubintu byamufashije yabashije kumenya ko ibye aribyo bimureba gusa aba arinabyo yitaho.

Bruce Melodie yababwiye ko abantu benshi bitiranya gufasha n’akazi ati’ Biratandukanye cyane ati ngewe iyo ngufashije ngufasha ntacyo ngutezeho kigomba kungarukira ariko iyo ngufashije hari ikindi nguteganyaho ubwo tuba tugiye muri ’Business’

Yakomeje ababwira k’ubuzima bwe anagira inama abana bari mumyaka ya 20 ababwira ko ikintu bagomba kumenye mubuzima nuko buri muntu wese afite agaciro kandi yagira icyo akwigisha.

Uyu muhanzi yabajijwe indirimbo akunda mundirimbo afite asubiza ko afite indirimbo nyinshi muri studio ziruta izo amaze gushyira hanze kuriwe byamugora kuvuga iyo akunda kurusha izindi.

Bruce Melodie agiye kwamamaza ibihangano bye muri Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa