skol
fortebet

Bruce Melodie yakiriwe neza mu gitaramo yakoreye i Goma ahabereye iserukiramuco Amani AMAFOTO

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ni kuwa 6 tariki ya 12 Gashyantare 2022 aho umuhazi Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye i Goma muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda uzwi ku izina rya Bruce Melodie ukomeje ukomeje kugira uruhare mu kwagura umuziki nyarwanda ukagera kure yakoreye igitaramo i Goma ahabereye Iserukiramuco Amani mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka St Valantin.

St Valantin ni umunsi ngarukamwaka wagenewe abakundana aho wizihizwa kuwa 14 Gashyantare akaba ari umunsi mwiza cyane k’ubantu bari mu munyenga w’urukundo aho usanga bishimye bahana imopano ndetse twavuga ko ari n’umunsi mwiza wo gusuzuma urukundo rwanyu aho rwerekeza ndetse no kwishimira ibyo mwagezeho.

Kuri ubu Bruce Melodie yataramiye abakunzi be i Goma aho cyari igitaramo cyambere akoze muri uyu mwaka gikurikira icyo yaherukaga gukora mu mpera z’umwaka wa 2021 muri Kigali Arena yizihiza imyaka icumi amaze mu muziki.

Abitabiriye igitaramo abenshi bari bashishikajwe no gufata ifoto y’urwibutso.

Bruce Meody yasabaga abakunzi be kumufasha kuririmba.


Bruce Melodie yanejejwe nuko indirimbo zose yateraga bamwikirizaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa