skol

Bull Dogg na Jacky bisanishije n’Abihaye Imana mu ndirimbo ya Jay C iri kuri Album nshya

Yanditswe: Friday 29, Aug 2025

featured-image

Umuraperi Muhire Jean Claude wamamaye mu muziki nka Jay C Ambassador, yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze amashusho y’indi mu ndirimbo zigize Album ye nshya. Mu byo ateganya, harimo indirimbo nshya yise “Oh Dieu”, imwe mu ndirimbo avuga ko ifite ubutumwa bukomeye kandi butandukanye n’izindi amaze gukora.

Iyi ndirimbo izaba irimo umusanzu w’umuraperi Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] ndetse na Jacky, umwe mu bantu bakunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bye bitandukanye.

Mu buryo butangaje kandi bushya, Bull Dogg azagaragara yisanishije n’abasaserodoti, mu gihe Jacky we yisanisha n’ababikira.

Jay C yahisemo ko aba bombi bagaragara nk’abihaye Imana, ari uko ari bo yabonaga bashobora gufasha kumvikanisha neza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Yagize ati: “Nuko nabonaga aribo bamfasha kumvikanisha neza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.”

“Oh Dieu” ni imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album nshya ya Jay C, izaba inumvikanaho n’izindi yakoranye n’inshuti ye magara mu muziki, Green P, bakunze gukora indirimbo zigaragaza ubuhanga bwabo mu njyana ya Hip Hop nyarwanda.

Jay C yavuze ko iyi ndirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba, ndetse n’amashusho yayo akaba ari mu myiteguro ya nyuma, ku buryo abafana be bashobora kuyakira bitarenze igihe kirekire.

Impamvu umuhanzi ashobora guhitamo gukoresha abantu bakinisha n’abihaye Imana mu ndirimbo ye ishobora kuba nyinshi kandi zishingiye ku buryo ubutumwa bw’indirimbo bumvikana, uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo, n’imyidagaduro.

Bifatwa kandi nk’uburyo bwo kwongera imbaraga z’ubutumwa bw’indirimbo no gutuma ibasha kugera ku bantu benshi mu buryo burambuye kandi bufatika.

Jacky na Bull Dogg basanishije n’abihaye Imana, berekana ubutumwa bwa ‘Oh Dieu’ mu buryo bwihariye

Bull Dogg na Jacky biyemeje kwerekana umwuka w’indirimbo nshya ya Jay C

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa