Bushali yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abasore bagomba kujyanwa Iwawa
Yanditswe: Saturday 17, Oct 2020
Umuhanzi Bushali wafashwe ari kunywa ibiyobyabwenge yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kwerekeza ku kirwa kigororerwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge cya Iwawa.
Uyu musore amaze iminsi acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Uwahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yaduhamirije ko uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazajya Iwawa.
Ati “Ari ku rutonde rw’abagomba kugenda, naramwiboneye bamaze kumwogosha. Ari mu bagombaga gupimwa hasigaye gusa ko itariki igera akajyana n’abandi.”
Mbere y’uko uru rubyiruko rujyanwayo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira, rwapimwe COVID-19.
Mu Ukwakira 2019,Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nka Bushali, na mugenzi we Nizeyimana uzwi nka Slim Drip, bafashwe na polisi hamwe n’abakobwa babiri mu nzu iri i Nyamirambo bashinjwa ko bari bafite kandi banywa urumogi gusa yaje kurekurwa n’urukiko.
Bushali na mugenzi we bamaze kwamamara cyane mu Rwanda mu njyana bo bita ’Kinyatrap’, bari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.
Bushali yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nka; Nituebue, Kinyarap, Yarababaye, Ku gasima n’izindi.
Mu bahanzi bajyanwe Iwawa harimo Fireman uherukayo kuvayo vuba, Young Tone, Neg-G the general (ubu uriyo), na Saidi Brazza.
Bivugwa ko uyu muraperi yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe n’uko atabifatanywe imbonankubone, hafashwe icyemezo cyo kumujyana mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko.
Ibitekerezo
Ukagira ngo si ko umuntu agenda azima buhoro buhoro. Azageraho akonje burundu. Ibaze kweli!
Birakenewe,
Abanzi bacu baracyakeneye inyigisho nyinshi.
Ministered y’Umuco ibidufashemo
ntakundi nyine gusa we love bushiiiiiii