skol
fortebet

Butera Knowles yateguje indirimbo ’Bafana Bafana’ Yahuriyemo na Bull Dogg na Fireman

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless afatanyije n’abandi bahanzi nka Bull dogg na Fireman bateguje indirimbo bise ’Bafana Bafana’ikozwe mubuhanga bwa gakondo.

Sponsored Ad

Knowless Butera uherutse kwegukana ibihembo bibiri harimo n’icyumuhanzikazi witwaye neza akomeje gushyira hanze ibihangano bye aho ubu yateguje indirimbo ’Bafana Bafana’ ikoranye ubuhanga budasanzwe ndetse n’imico itandukanye yo mubihugu bitandukanye.

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram yashyizehi integuza y’indirimbo ’Bafana Bafana, yumvikanyemo inanga ndetse n’iningiri n’imwe mu midiho ya kera ndetse n’imyambarire idasanzwe.

Abantu benshi bishimiye gushyira hamwe kwaba bahanzi dore ko atariyo ndirimbo yambere Knowless ahuriyemo na Fireman bigeze gukorana indirimbo ’Burundu’ aho Knowless yamutereraga.

Fireman na Bull Dog n’abaraperi bakomeye muRwanda ndetse banakunzwe nabenshi, bahuriye mu itsinda rya Tuff Gang ryabarizwagamo nyakwigendera Jay Polly.


Knowles agiye gushyira iyi ndirimbo hanze nyuma yuko aherutse gusohora Album ye yise Inzora yarimo indirimbo 11 harimo nizo yagiye akorana n’abando bahanzi batandukanye.

Fireman bakoranye Burundu bongeye guhurira kundirimbo ’Bafana Bafana’.

Bull Dog nawe yagaragayemo yambaye imyambaro idasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa