skol
Kigali

Byinshi ku buzima bw’‘Umwamikazi’ wa Country Music Dolly Parton wujuje imyaka 76

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 January 2022

Mu bakunzi b’injyana ya Country ni inde utazi ‘Jolene’, ‘I Will Always Love You’ cyangwa ‘Islands in the Stream’? Izo ni zimwe mu ndirimbo zamamaye cyane za Dolly Parton.

Uyu benshi bafata nk’umwamikazi wa Country Music mu bahanzi bakiriho, uyu munsi yujuje imyaka 76 y’amavuko, muri yo 63 ayimaze akora muzika kuko yagaragaye bwa mbere kuri ‘scene’ aririmba afite imyaka 13.

Uyu mugore uvuka mu cyaro muri Leta ya Tennessee muri Amerika, ni uwa kane mu bana 12 bavukana na we.

Mu gihe gishize yavuze uburyo iwabo bari abukene cyane, ariko ubu umutungo we ubarirwa kuri miliyoni 350$, nk’uko bivugwa na Forbes, akaba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye b’ibihe byose muri Amerika.

Dolly yashakanye na Carl Dean, umugabo udakunze kugaragara mu bikorwa by’umugore we, Dolly yigeze gutebya ko umugabo we yitabiriye inshuro imwe gusa igitaramo cye, ariko ko amukunda bikomeye ndetse Dean ajya amwandikira imivugo.

Mu 2016, Dolly yatangaje ko we n’umugabo we bagiye gusubiramo amasezerano yo gushyingirwa kwabo ubwo bari bagize imyaka 50 bashakanye.

Dolly na Dean nta mwana babyaye, ahubwo bareze benshi muri barumuna ba Dolly.
Uyu muhanzikazi yazamuwe n’undi muhanzi witwa Porter Wagoner wari icyamamare muri Country Music mu myaka ya 1950 na 60, amuzanye ngo bajye baririmbana.

Baje gutandukana mu myaka ya 1970 maze mu 1974 Dolly Parton aririmba indirimbo yamamaye inasubirwamo kenshi ’I Will Always Love You’ avuga ku gutandukana kwe na Wagoner.

Mu 2007 ubwo Wagoner yapfaga ku myaka 80, Dolly Parton yari iruhande rwe.
Dolly Parton amaze gusohora albums ze zirenga 50 n’indirimbo zirenga 3,000 ubwe yanditse, harimo n’indirimbo nshya yasohoye kuwa gatanu ushize yise ‘Big Dreams and Faded Jeans’.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rick Ross yemeje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Hamissa Mobeto...

Umuraperi w’umunyamerika Rick Ross yemeje ko akundana na Hamisa Mobetto,...
27 May 2022 0

Umwana wa Rihanna na A$AP Rocky yavutse ahita aca agahigo mu bandi...

Ku wa kane, Rihanna n’umukunzi we A $ AP Rocky bakiriye umwana wabo wa mbere...
21 May 2022 0

Uburere buruta ubuvuke! Tijara yageneye ubutumwa ababyeyi cyane abafite...

Dada Kabendera wamenyekanye cyane nka TK mu mwuga w’itangazamakuru akunze...
19 May 2022 0

Huye: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umwana w’imyaka...

Umugabo w’imyaka 25 wo mu karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka...
19 May 2022 1

Umuhanzikazi Igena Mary arashinja Producer Lyzo kumugurishiriza...

Umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka Igena Mary arashinja Producer Lyzo...
19 May 2022 0

Kenya: Itsinda rya Sauti Sol rigiye kurega Raila Odinga uri kwiyamamaza...

Itsinda rya muzika rikomeye rivuga ko rigiye kurega Raila Odinga, wahoze...
17 May 2022 0