Calvin Mbanda yavuze uburyo byamugoye nyuma yo gutandukana na ‘The Mane Music’ yamwinjije mu muziki
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Calvin Mbanda umaze imyaka itatu agerageza kwirwanaho mu muziki nyuma yo gutandukana n’inzu ifasha abanzi ya ‘The Mane Music’, yakomoje ku buryo byabanje kumugora, ariko ahamya ko ari urugamba yari yiteguye.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, aho yakomoje ku rugendo rwo kwikorana umuziki nyuma yo gutandukana na The Mane Music yari imaze imyaka ibiri imwinjije mu muziki.
Calvin Mbanda winjiye muri The Mane Music mu 2019 nyuma yo gutsinda irushanwa ryari ryateguwe n’iyi sosiyete yafashaga abahanzi bimuhesha gutsindira miliyoni 1 Frw ndetse n’amasezerano yo kumufasha mu muziki.
Uyu muhanzi yaje gusohoka muri The Mane Music mu 2021 nyuma y’uko iyi sosiyete igize ibibazo byatumye abahanzi bose yafashaga bayisohokamo.
Nyuma yo gutandukana na yo byari bisobanuye ko yari agiye kwirwanaho, icyakora ahamya ko nubwo byari bigoye mu by’ukuri gutangira kwirwanaho nk’umuhanzi wari ukiri mushya, ariko nta yandi mahitamo yari afite.
Ati “Kumenyera biragora, noneho iyo ari sosiyete nka The Mane Music yari nini, usanga hari ibintu byinshi bakwirukankiragaho ugasanga ugiye kubyirukamo wenyine ugasanga biragusaba ingufu nyinshi.”
Calvin Mbanda ahamya ko ikintu cyamufashije, ari imyumvire ye yihariye ku muntu bagiye gukorana, ati “Buriya njye hari ukuntu ntekereza ibintu mu buryo bwanjye, nemera ko iyo duhuye mfite intumbero yanjye iyo tunaniranywe nkurikira bimwe byanjye sinita ko ugiye.”
Nubwo yari yiyemeje kwirwanaho, Calvin Mbanda ahamya ko ikintu cyamugoye ari uko yari akiri umuhanzi mushya mu muziki, ibintu byinshi babimufasha, ndetse agahamya ko icyo gihe byahise bimusaba gukura cyane.”
Kuva yasohoka muri The Mane Music, Calvin Mbanda amaze gukora indirimbo zirimo Fina,Tik Tak,Joliki,Mama Loda yakoranye na Kenny Sol,Mpa wowe, na Bebenjo aherutse gusohora mu minsi ishize.
Kugeza ubu Calvin Mbanda ari gukora umuziki yirwanaho
Nyuma y’imyaka ibiri gusa, Calvin Mbanda yisanze hanze ya The Mane Music yari yamwinjije mu muziki
Calvin Mbanda ni umuhanzi winjiye muri The Mane Music mu 2019 amaze gutsinda amarushanwa yari yateguwe n’iyi sosiyete
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *