skol
fortebet

Cardi B na Offset bibarutse ubuheta

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B n’umugabo we Offset nawe uririmba mu itsinda rya Migos bibarutse umwana wabo wa kabiri ukurikira Kulture w’imyaka itatu.
Cardi B niwe watangaje kuri Instagram ko yibarutse uyu mwana wa 2 w’umuhungu aho yashyize hanze ifoto imugaragaza ari ku gitanda cy’ababyeyi ateruye uruhinja, umugabo we amuri i ruhande arangije abiherekesha udutima tw’ubururu
Uyu muraperikazi yavuze ko yibarutse tariki 04 Nzeri 2021.
Muri Kamena 2021 nibwo Cardi B yahishuye bwa mbere ko (...)

Sponsored Ad

Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B n’umugabo we Offset nawe uririmba mu itsinda rya Migos bibarutse umwana wabo wa kabiri ukurikira Kulture w’imyaka itatu.

Cardi B niwe watangaje kuri Instagram ko yibarutse uyu mwana wa 2 w’umuhungu aho yashyize hanze ifoto imugaragaza ari ku gitanda cy’ababyeyi ateruye uruhinja, umugabo we amuri i ruhande arangije abiherekesha udutima tw’ubururu

Uyu muraperikazi yavuze ko yibarutse tariki 04 Nzeri 2021.

Muri Kamena 2021 nibwo Cardi B yahishuye bwa mbere ko atwite inda y’umwana we wa kabiri, ubwo yaririmbaga mu birori byo gutanga ibihembo bya BET Awards.

Ari ku rubyiniro,yaje yambaye imyambaro igaragaza inda ye.Cardi B na Offset batangiye gukundana muri 2017 hanyuma mu mwaka ukurikiyeho babyara umwana wa mbere.

Habura iminsi 6 ngo atangaze ko atwite,Cardi B yashyize hanze ifoto ari kumwe na Offset arangije yandikaho ati "Ntewe ishema nawe mukunzi wanjye Offset.Imana ikomeze kukurinda kandi ikuyobore mu nzira nzima."

Uyu muryango w’abahanzi b’ibyamamare wari usanzwe ufite undi mwana w’umukobwa witwa Kulture.Ubu umuraperi Offset agize abana 5 wongeyeho abo yabyaranye n’abandi bagore.

Umuraperi Cardi B azwi mu ndirimbo nka Bodak Yellow” , “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos,…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa