Choral Regina Caeli izizihiza umunsi wa Assomption itaramira abakunzi bayo i Huye
Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023
Buri tariki ya 15 Kanama ngaruka mwaka, Abakirisitu Gaturika n’abandi bemera Umubyeyi Bikiramariya ku isi no mu Rwanda bizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya BIKIRAMARIYA .
Ni umunsi nyirizira uhurirana n’Umuganura Nyarwanda uba muri uko kwezi nyine kwa Kanama.
Mu kuwizihiza mu byishimo no kwambaza Umubyeyi Bikiramariya,Abakirisitu batandukanye bateranira ku butaka butagatifu buhereye I Kibeho ahabereye amabonekerwa ku bakobwa batatu biyeretswe na Bikiramariya akabagenera ubutumwa bugenewe abtuye isi.
Mu kwitegura ibyo birori mu byishimo no gusenga, Korari REGINA CAELI yiyemeje gufasha Abakirisitu ibategurira igitaramo mbaturamugabo kizaba ku wa 06 Kanama 2023 Saa munani z’amanywa. kikazabera muri Centre Saint Jean Baptiste (Procure).
Usibye kuba bafasha Abakirisitu babakunda kwizihiza Umubyeyi Bikiramariya binyuze mu ndirimbo,Korari REGINA CAELI nayo iba izirikana uyu Mubyeyi nk’iyamwitiriwe.
Korari REGINA CAELI mu Kinyarwanda bisobanura BIKIRAMARIYA UMWAMIKAZI W’IJURU ikaba yarashinzwe ku wa 24/06/2017, aho yogeza ubutumwa binyuze mu kuririmba muri Paruwasi Katederali ya Butare.
Ni kuwa 6 Kanama 2023, I Huye muri Centre Saint Jean Baptiste (Procure). Aho mu ndirimbo zitandukanye ziryoheye amatwi mu buryo bwihariye, abagize iyi Choral bazaba babaririmbira kuva ku isaaha ya Saamunani (14h00).



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *