skol
fortebet

Clarisse Karasira yahumurije abari kunyura mu buzima bubagoye

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda wamenyekanye mu njyana Gakondo nka Clarisse Karasira yahumurije abantu bari mu buzima bubagoye abibutsa ko hari ikizere cy’ubuzima badakwiye kwiheba abagereranyije na ’Angelina’ indirimbo aherutse gushyira hanze ikubiyemo inkuru mpamo.

Sponsored Ad

Clarisse Karasira umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano bye akomeje gutanga ubutumwa bw’ikizere ku bantu babuze ibyiringiro abibutsa ko badakwiye kwiheba kuko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo.

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Niba uri kunyura mu buzima butakoroheye nka #Angelina ndagusabira kubohoka iyo migozi kuko nawe ukwiriye ibyiza. Wenda ejo ni wowe humura!

Ibi yabivuze agendeye ku ndirimbo aherutse gushyira hanze ikubiyemo inkuru mpamo ya ’Angelina’ yita inshuti ye wakuze afite inzozi nyinshi ariko kubwo kutamenya ikerekezo cy’ubuzima akagorwa no kuzigeraho.

Ibi byatumye abantu benshi bongera kwishimira uyu mukobwa udahwema kubasangiza amagambo abakomeza ya buri munsi abasubizamo imbaraga.

Bamwe mu bagize ibyo bavuga harimo uwagize ati"Urakoze kubw’amagambo meza meza uduhereza kuko bituma turushaho kugukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa