Umuhanzikazi Clarisse Karasira uzwi mu ndirimbo zirimo Ndagukunda, Ntizagushuke, Njye na we n’izindi zubakiye ku muco n’ukwemera, ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa kabiri w’umuhungu yise ’Kwema Light FitzGerard’.
Uyu mwana yavutse asanga imfura yabo yitwa Kwanda w’imyaka itatu, yabyaranye n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bashyingiranywe mu 2021.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, Clarisse yagaragaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto igaragaza intoki z’abantu bane, ize, umugabo we, imfura yabo ndetse n’iy’uwo mwana wavutse.
Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Clarisse yagize ati “Twibarutse Kwema, ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema. Yitwa Kwema Light FitzGerard.”
Kwema: Ni izina rifite imizi mu ndimi z’amajyepfo y’Afurika (nk’Ikinyarwanda, Igiswahili n’icy’Abanya-zambia), rikaba risobanura amahoro, ituze, cyangwa umugisha. Mu buryo Clarisse yarikoresheje, rikomeje gusobanurwa nk’”uduha ubwema” – amagambo yerekana ko uyu mwana abaye umugisha cyangwa igitangaza mu muryango.
Light: Mu Cyongereza, iri zina risobanura urumuri cyangwa ikimurika. Rikunze gukoreshwa ku bana bashimirwa kuba “urumuri mu buzima bw’abandi” cyangwa babaye igisubizo ku masengesho. Mu mico ya gikirisitu, “Light” rishobora gusobanurwa nk’“urumuri rw’Imana” cyangwa “umucyo w’icyizere”.
FitzGerard: Ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’Abongereza. “Fitz” ni ijambo ryakundaga gukoreshwa mu kinyejana cya 11–15 risobanura “umuhungu wa”, naho “Gerard” ni izina risobanura “intwari ibungabunga amahoro” cyangwa “umurinzi w’amahoro”. Bivuze ko FitzGerard risobanura “umuhungu wa Gerard” cyangwa “uwakomotse ku murinzi w’amahoro”. Ni izina ryimbitse kandi rifite uburemere mu mico y’uburayi.
Inkuru y’ivuka ry’uyu mwana yakiriwe n’abantu benshi barimo inshuti ze, abahanzi, abafana n’abandi bantu bazwi, bifurije uyu muryango ibyishimo n’amahoro.
Bamwe mu babaye aba mbere kumusabira imigisha barimo Migambi wanditse ati “Congratulations.” Umubyinnyi Mpuzamahanga, Icakanzu Contente wamamaye mu Itorero Inganzo Ngari, yagize ati “Ni mwonkwe ni mwonkweee.”
Undi yanditse ati: “Imana ikomeze kubatwara mu biganza byayo, urugo rwanyu ni igisubizo.” Hari n’abashimye uko amazina y’umwana afite icyerekezo n’igisobanuro kiremereye.
Clarisse na Ifashabayo Sylvain Dejoie bari mu bantu bubatse umuryango uzwiho gutuza, kwihesha agaciro no guharanira gukomeza umuco. Bafite umwihariko wo kugaragaza ukwemera kwabo no gushyira imbere urukundo n’amahoro mu rugo rwabo.
Uyu mwana wa kabiri yaje yiyongera ku rukundo n’umugisha bari bafite, ndetse Clarisse yemeza ko Imana ari iyo kwizerwa kuko yabahaye ibyo batekerezaga no kurusha.
Clarisse Karasira yatangaje ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu bise Kwema Light FitzGerald
Clarisse Karasira yari aherutse kugaragaza amafoto amugaragaza akuriwe
Clarisse Karasira ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo mbere y’uko yibaruka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *