skol

Davido agiye kwitabira iserukamuco rya Coachella ku nshuro ya mbere

Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, agiye gukora amateka ku rubyiniro rwa Coachella Music and Arts Festival mu 2026, aho azaba ahagarariye Nigeria bwa mbere mu bahanzi bazaririmbira kuri iri serukiramuco rikomeye ku isi.

Urutonde rw’abahanzi bazitabira Coachella ruherutse gutangazwa, maze Davido yinjira mu bazaserukira Afurika. Biteganyijwe ko azaririmba ku matariki ya 11 na 18 Mata 2026 muri Empire Polo Club iherereye Indio, muri Leta ya California, ahantu hazwi nk’indoto kuri buri muhanzi ushaka kwandika izina rihambaye ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Sabrina Carpenter, Justin Bieber na Karol G aribo bazaba bayoboye urutonde rw’uwo mwaka, Davido azahurira ku rubyiniro na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Young Thug, Major Lazer, Swae Lee, Teddy Swims, Giveon na Central Cee.

Kuba yarisanze mu mazina akomeye y’isi, birerekana uburyo injyana ya Afrobeats ikomeje kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga.

Abandi bahanzi b’Abanya-Nigeria barimo Seun Kuti, Burna Boy, Mr Eazi, Tems, Wizkid na CKay bamaze kwitabira Coachella mu bihe byashize. Kwinjira kwa Davido kuri uru rutonde bikaba ari indi ntambwe igaragara yo guha agaciro no gukomeza kwimakaza umuziki wa Afurika.

Coachella, izwiho gukurura ibihumbi by’abafana n’ibyamamare bitandukanye, si igitaramo gisanzwe. Ni urubuga rutuma umuhanzi azamura izina rye, agera ku bafana bashya ndetse ni n’amahirwe yo gufungura imiryango mishya ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga. Amatike yacyo akunze kugurwa ku kayabo kandi agashira mu gihe gito kubera uburyo igitaramo gikunzwe ku isi yose.

Davido, umaze imyaka aririmba akaba akunzwe mu ndirimbo nka Fall, If na Unavailable, azaba abonye amahirwe adasanzwe yo kwerekana ubuhanga bwe imbere y’isi yose. Ibi bikaba byitezweho kongera kumufasha gushinga imizi mu muziki mpuzamahanga no guhesha ishema injyana ya Afrobeats ikomeje gutumbagira.

Davido agiye kugaragara ku rubyiniro rw’iserukamuco rya Coachella ku nshuro ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa