skol
fortebet

Davido yakoze igikorwa gitangaje mu mafaranga aheruka kohererezwa n’abafana be

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo umuhanzi Davido yizihizaga isabukuru y’amavuko, yasabye abakunzi be kumuha amafaranga,nabo biva inyuma mu minsi 3 gusa uyu muririmbyi wo muri Nijeriya yakira amadorari ya Amerika 500.000.
Bitandukanye n’uko benshi babitekerezaga, Davido ntabwo yakoresheje aya mafaranga mu nyungu ze bwite ahubwo yahisemo kuyatanga nk’inkunga mu bigo by’imfubyi bitandukanye muri Nijeriya.
Muri videwo yasangije abafana be ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yavuze ko hari bantu benshi bakeneye aariya (...)

Sponsored Ad

Ubwo umuhanzi Davido yizihizaga isabukuru y’amavuko, yasabye abakunzi be kumuha amafaranga,nabo biva inyuma mu minsi 3 gusa uyu muririmbyi wo muri Nijeriya yakira amadorari ya Amerika 500.000.

Bitandukanye n’uko benshi babitekerezaga, Davido ntabwo yakoresheje aya mafaranga mu nyungu ze bwite ahubwo yahisemo kuyatanga nk’inkunga mu bigo by’imfubyi bitandukanye muri Nijeriya.

Muri videwo yasangije abafana be ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yavuze ko hari bantu benshi bakeneye aariya mafaranga kumurusha.

Ati: “Urukundo neretswe n’abantu rwose ruratangaje. Nakundaga kwibaza niba kuba umuntu mwiza byari bifite agaciro, kuko nibutse benshi bambwiye bati: ’David, uri mwiza cyane, urigenga cyane, uragaragara cyane, uri ibi, na biriya’, naje kugera aho nibaza niba iyi mico yarangizeho ingaruka… Ariko iminsi yashize iranyereka ko bitabaye… Ndabishima.

Abantu bamwe barampamagaye bambwira ngo ’aya ni amafaranga yawe,yarinde Ntukumve ibyo abantu bavuga. Ntabwo navuga ko ntayakeneye, ariko ndatekereza ko hari abantu benshi bayakeneye kundusha… kuri ubu dufite $ 490.000. Nahisemo gutanga aya mafranga yose muri Nijeriya. Nzongeraho $ 121,000. Ni amadorari 611.000 rero ngiye gukoresha ”.

Umuhanzi Davido ari mu bakunzwe cyane muri Afurika no ku isi ndetse iki gikundiro cyatumye yinjiza akayabo muri Muzika.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka Skeleu,If,Dodo,Aye,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa