skol
fortebet

Diamond agiye guhigika bagenzi be, agura indege yigengaho muri uyu mwaka

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyatanzaniya ukunzwe cyane mu muziki Diamond Platnumz yatangaje gahunda afite muri uyu mwaka yo kugura indege yigenga azajya atemberamo.

Sponsored Ad

Umunyatanzaniya ukunzwe cyane mu muziki Diamond Platnumz yatangaje gahunda afite muri uyu mwaka yo kugura indege yigenga azajya atemberamo.

Uyu muhanzi akaba n’umuririmbyi wabigize umwuga , amazina ye nyakuri ni Naseeb Juma. Ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram yabwiye abakunzi be n’abamukurikira ko indege ariyo ikurikiyeho ku rutonde rw’ibyo agomba kugura nyuma yo kugura igitonore cy’imodoka ihenze yitwa Rolls-Royce mu mwaka ushize.

Yagize ati “twaguze igitonore cy’imodoka Rolls Royce Black Bedge ya kirometero zero umwaka ushize wa 2021, muri uyu mwaka noneho hatahiwe kugura indege yigenga . iki nicyo gisobanuro cyo kugira umucunga mutungo mwiza.” Amagambo yarengejeho ifoto ya manageri we Sallam Sharaff yegamiye imodoka baguze mu isaburu ye y’amavuko.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yongeyeho ko imodoka ihenze ya Rolls-Royce yaguze yiyongereye kuzindi afite nka V8, BMW X6, Cadillac Escalade , Prado n’izindi.

Kugeza ubu , Diamond afatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane kandi akaba n’umukire kureza bagenzi bebose mu karere.

Mubyo atunze harimo studio ya Wasafi Recording Label kandi yashyize imigabane mu mishinga myinshi y’ubucuruzi harimo n’ibigo by’itangazamakuru.

Uyu muhanzi kandi yinjiza agatubutse kuri YouTube Channel ye ikurikirwa n’abarenga miriyoni 6.5 00.

Icyakora iyi channel yo iherutse gufungwa ku mpamvu zatangajwe ko itubahiriza amahame yo kubaha indangagaciro z’ikiremwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa