Diamond Platnumz yavuze urwibutso rukomeye yasigiwe na Perezida Magufuli yafataga nka se
Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021,nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Perezida Magufuli I Dodoma aho abaperezida 10 n’abandi banyacyubahiro barimo intumwa z’ibihugu zitandukanye bahuriye muri iki gihugu.
Abahanzi bo mu gihugu cya Tanzania benshi bahimbye indirimbo zo gushimira no guhoza abanya Tanzania kubera urupfu rw’uwari Perezida wabo Dr.Pombe Magufuli wari inshuti ya benshi ariyo mpamvu Diamond Platnumz yamuvuzeho byihariye.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Tv,Diamond Platnumz yavuze ko yashenguwe no kubura umuntu nka Magufuli wamubaga hafi nk’umubyeyi we, avuga ko umurage we atazawibagirwa
Ati “Magufuli yari umuntu uca bugufi kandi wita ku bantu cyane, nkanjye yarampamagaraga akanganiriza nk’umubyeyi. Mu minsi ishize ubwo havukaga ibibazo byanjye na papa, yarampamagaye ambaza uko bimeze. Yari umuntu wanjye wa hafi.
Icyo dukwiye gukora twese ni ugukomeza gukora neza tukabasha gushimangira no gukomeza ibintu byiza yatugejejeho, kuko yarakoze cyane dukwiye kugendera mu murongo we.”
Diamond yavuze ko afitiye icyizere Perezida mushya Samia Suluhu Hassan, akurikije ko yarezwe na mama we gusa.
Ati “Njyewe ubwanjye narezwe n’umugore none reba aho yangejeje, mama Samia azatuyobora neza kuko abagore bifitemo imbaraga. Igikwiriye ni ukumutera ingabo mu bitugu no kumusengera gusa.”
Ku wa Mbere taliki ya 7 Nzeri 2020, ubwo Magufuli yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu mujyi wa Mwanza, Diamond yari umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abitabiriye ibi birori.
Diamond wari umufana wa Magufuli cyane,yasusurukije abantu bo muri aka gace,arangije kuririmba nibwo yahamagawe na Perezida Magufuli amusaba gukuramo ingofero y’urubaraza yari yambaye amwambika iy’ishyaka rya CCM y’icyatsi.
Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye iyi mpano yahawe n’umukuru w’igihugu maze agira ati "Urakoze cyane Bwana Perezida Dr. John Pombe Magufuli .. iyi ingofero isobanuye byinshi kuri njye n’urubyiruko rwose rufite inzozi zitandukanye mu buzima .... Urakoze ku buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu budufasha kugera ku ntego zacu."
Nyuma yo guhabwa iyi ngofero Diamond yagaragaje amashusho ari kuyishyira mu kabati asanzwe ashyiramo ibihembo bitandukanye yagiye ahabwa muri muzika.
Umubano wa Perezida Magufuli na Diamond Platnumz wari ushimishije cyane kuko kuwa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019,ubwo Diamond, yari yakoreye igitaramo gikomeye Kigoma ku ivuko,ageze hagati yifashishije telefoni ya Hmphrey Pole ahamagara Perezida Magufuli.
Yabanje kubaza abari bitabiriye igitaramo niba bakunda Perezida Magufuli bose bahanika amajwi bavuza n’akaruru k’ibyishimo bagaragaza kwishimira Perezida wabo.
Perezida Magufuli avugana na Diamond kuri telefoni, yashimiye abaturage ba Kigoma anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2020, ababwira ko abakunda.
Yabwiye Diamond ko amukunda cyane by’umwihariko indirimbo ze amwifuriza imigisha, ishya n’ihirwe kuri we n’abaturage ba Kigoma.
Magufuli yavuze ko yifuzaga kwitabira iki gitaramo ariko ko bitewe n’ishingano atabonetse yohereje intumwa.
Yabwiye abaturage ba Kigoma kandi ko agikomeye ku isezerano ryo kububakira umuhanda w’ibirometero 310 wa kaburimbo.
Yagize ati “Ndagira ngo ubwire abaturage ba Kigoma ko ntabibagiwe umuhanda wabo w’ibirometero 310 uturuka aho Kigoma kugera Nyakanazi, ugiye gushyirwamo kaburimbo vuba aha. Ndagira ngo ngushimire cyane navuga ngo, murakoze”.
Tariki 13 Werurwe 2017 Perezida Magufuli yatunguye Diamond ari mu kiganiro cyitwa 360 kuri Televiziyo Clouds TV amuhamagara kuri telefoni. Iki gihe Diamond yavugaga ku ntangiriro y’umuziki we ndetse n’icyerekezo afite.
Icyo gihe,Magufuli yashimye Diamond ku bw’intambwe yateye mu muziki amwizeza ko azakomeza gushyigikira uruganda rw’umuziki n’urwa cinema. Yamushimiye kandi kuba arushaho kumenyakanisha Tanzania binyuze mu muziki.
Kuva yagera ku butegetsi mu 2015, Perezida Magufuli yagiye agaragaza gushyigikira umuziki wa Tanzania. Mu Ukwakira 2019 yasabye Rajab Abdul Kahali [Harmonize] kwiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.
Perezida Magufuli yatabarutse ku myaka 61, Kuwa 17 Werurwe 2021,azize indwara y’umutima nkuko byatangajwe n’umukuru w’igihugu wamusimbuye, Samia Suluhu Hassan.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *