skol
fortebet

Diamond yahishuye impamvu adateganya gushaka umugore

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania wamamaye nka Diamond Platnumz aherutse kuvuga ko adateganya gushaka umugore vuba bitewe nuko atizeye niba yaba umwizerwa kumugore we, ibyo yabivuze abinyujije mu ndirimbo ye nshya ’Nawaza’ iri kuri EP yitwa ’First Of All.’

Sponsored Ad

Muri iyi ndirimbo ’Nawaza’ Diamond yumvikanamo yibaza uko byari kuba bimeze iyo Papa we aza kuba akibana na Mama we.

Ati “ibitekerezo bimwe ni iby’ubugoryi. Ni byiza ko tubisiga inyuma mbere y’uko bituzanira urwango. Iyo Nyange (papa we) aba agihari, Uncle Shamte (umugabo wa nyina) yari kubona amahirwe?”

Diamond Platnumz yakomeje aririmba agaragaza ko atiteguye gushaka vuba kuko ataba umwizerwa ku mugore we.

Ati “maze igihe mbitekerezaho, kubyerekeye ubukwe n’urukundo. Naje gusanga ndimo mpunga igisebo kubera ko ndabizi ndi umuhehesi.”

Diamond Platnumz ni umwe mu batarahiriwe n’urukundo kuko amaze gutandukana n’abakobwa benshi kandi bose bamushinja kubaca inyuma.

Yatandukanye na Wema Sepetu, atandukana na Zari Hassan bamaze kubyarana abana babiri, yatandukanye na Tanasha Donna na we babyaranye umuhungu, ni mu gihe kandi afitanye umwana wa Hamisa Mobetto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa