skol
fortebet

DORE ABAHANZI NYARWANDA UTARUZIKO BIGEZE GUKINAHO UMUPIRA KU RWEGO RUHAMBAYE.

Yanditswe: Friday 07, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi abakunda umuziki nyarwanda batajya bamenyako burya abo bamenye ari abahanzi bashobora kuba bafite ibindi bashoboye gukora kandi neza. Ni muri urwo rwego muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bahanzi nyarwanda bigeze gukina umupira ku rwego rwo hejuru ariko ushobora kuba utarubizi. Urakaza neza mwiyi nkuru.

Sponsored Ad

1. THE BEN
Nubwo abenshi bamumenye ubwo yinjiraga mu muziki nyarwanda mu myaka yi 2008 ariko kimwe mu bintu ushobora kuba utaruzi ku muhanzi The Ben nuko burya yari umukinnyi mwiza w’umupira wa maguru. Mu bihe bye arimo agimbuka ubwo yari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku bigo nka ESEKI , GS. Gahini , n’ibindi bitandukanye yari icyamamare ku ishuli kubera ubuhanga bwe mu guconga ruhago. The ben akaba yarahagaritse ibijyanye no gukina umupira ubwo yakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda mu ikipe ya Aspor.

2. KENNY SOL
Mu myaka yi 2015 uyu muhanzi yari icyamamare aho yigaga mu karere ka Nyanza ku ishuli rya Ecose Musambira , sibyo gusa kuko no ku ishuli ry’ubugeni rya Nyundo uyu muhanzi yerekanaga impano ye idasanzwe mu guconga agapira. Ntabwo impano ye mu mupira wa maguru yaje akuze kuko akiri na muto yari umuhanga cyane mu mupira wa maguru. Mu rugendo rwe nk’umukinnyi kennysol yakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe ya Esperance ku Kimisagara ndetse n’ikipe ya bato ya Kiyovu Sport mu bakinnyi bazwi bakinanye na Kenny sol harimo : Lague Byiringiro , Nsanzimfura Keddy , n’abandi benshi.

3. LUCKY NZEYIMANA
Hari amahirwe menshi ko uyu munsi iyo aba atarabaye umunyamakuru yarikuba ari umukinnyi w’umupira wa maguru. Mu myaka ye y’ubugimbi yakundaga cyane umuzamu Gigi Buffon ndetse yumvaga inzozi arukuzicaza ku gatebe ka basimbura abazamu bari ibyatwa nka Ndoli jean claude n’abandi benshi. Mu rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira wa maguru Lucky Nzeyimana yakiniye ikipe ya Esperance ku kimisagara akaba yarakinaga mu cyiciro cya kabiri.

4. CLARISSE UWIMANA AVEIRO
Uyu numwe mu banyamakurukazi ba siporo babimazemo imyaka myinshi ndetse ubuhanga bwe mu kogeza , gusesengura ndetse no gutangaza amakuru ya siporo byagiye bituma arambagizwa n’ibitangazamakuru binyuranye yagiye akorera ndetse rwose abakobwa babyiruka mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo Clarisse uwimana ni urugero rwiza kuribo aho ari ikimenyetso cy’ibyo umwana w’umukobwa yageraho aramutse abishyizeho ubwenge , umutima n’umurava bye. Nubwo yamenyekanye ubwo yinjiraga mu itangazamakuru ariko Clarisse mu bihe byubuto bwe ndetse no mu gihe yari umwangavu yari umukinnyi mwiza ndetse ari icyamamare aho yize mu mashuli yisumbuye ku bigo nka APAER kubera ubukorikori bwe mu guconga agapira. Uyu mubyeyi akaba yarahagaritse ibijyanye no gukina umupira wa maguru ubwo yakiniraga ikipe ya APR Women Football Club mu cyiciro cya mbere mu Rwanda muri shampiyona ya bari n’abategarugori.

5. PLATIN P BABA
Uyu numwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse impano ye n’ubushobozi bwe ni ntayegayezwa. Mu busanzwe platin ni umuntu ukunda umupira wa maguru aho atajya ahisha amarangamutima ye ku mupira wa maguru. BABA akaba ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza ndetse akaba byumwihariko yarihebeye rurangiranwa muri uyu mukino Lionel Messi. Mu rugendo rwe nk’umukinnyi Platin akaba yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ya batarengeje imyaka 15 ndetse akina no muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda mu ikipe y’intare.

6.JUNO KIZIGENZA

Bitewe n’ubugeni yerekanaga mu guconga ruhago Papa we yamubatije akazina ka KIZIGENZA , iri zina ryaramukujije kuko kugera no kuri uyu munsi abantu uruhumbirajana bakunda umuziki wuyu musore bamuzi nka Kizigenza. Nuyu munsi iyo uyu muhanzi yabonye akanya akaba anyuzamo agaconga ruhago akiyibutsa ibihe byo mu buto ubwo yari icyatwa mu mupira wa maguru.

7.FIREMAN
Numwe mu bahanzi bo mu njyana ya Rap bemeje abantu bitabasabye gukora iyo bwabaga, inyandiko ze , uburyo abara inkuru ndetse n’uburyo ajyana n’umudiho byose ni ubukorikori. Nubwo ariko abenshi bamumenye ubwo yari umuraperi mu muziki nyarwanda ,Fireman mu bihe bye ubwo yari ingimbi yari ikimenyabose ku bigo yizeho mu mashuli yisumbuye birimo : ESR , INDANGABUREZI ,ndetse na APADE KICUKIRO. Fireman yakinaga nk’umunyezamu ndetse yakundaga cyane umunyezamu Edwin Vandersaar wamamaye mu ikipe ya Manchester United. Fireman yahagaritse gukina umupira wa maguru biturutse ku kubura ibikoresho byo gukinisha umupira.

8. RIGOGA RUTH

Uyu ni umubyeyi wa bana babiri ndetse akaba umwe mu banyamakuru bafite amazina aremereye cyane mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Nubwo abenshi bamumenye ubwo yari umunyamakuru ku bitangazamakuru birimo : Isango Star, Kfm , Radio10 na RBA Akoraho uyu munsi kimwe mu bintu ushobora kuba utamuziho nuko burya Rigoga Ruth yigeze kuba umukinnyi ukomeye mu mupira wa maguru. Mu rugendo rwe nk’umukinnyi yakiniye ikipe ya RAMBURA WFC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira wa maguru mu bagore hano mu Rwanda. Ndetse kandi yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ya batarengeje imyaka 17.

9. BULLDOG
Afatwa nkumwe mu baraperi bi bihe byose mu Rwanda gusa mu bihe yarimo agimbuka bulldog yari icyamamare kubera ubuhanga bwe mu guconga ruhago. Bulldog mu rugendo rwe nk’umukinnyi yamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi ku kigo yizeho amashuli yisumbuye cya Saint Andre giherereye I nyamirambo mu muyi wa Kigali. Uyu munsi nabwo iyo abonye akanya akaba yongera kwiyibutsa ibihe by’ubuto.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa