skol

Dore ibintu 10 Ushobora kuba utaruzi ku muhanzi akaba Umunyabigwi MUTAMULIZA Annonciata uzwi cyane nka Kamaliza.

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2025

featured-image

Iyo uganiriye ku bahanzikazi ba banyabigwi mu muziki nyarwanda ntabwo wasiga izina Kamaliza, umuhanzikazi w’impano ihebuje kandi wahimbye indirimbo zidasaza. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bintu 10 ushobora kuba utaruzi ku buzima bwuyu munyabigwi

1. Kamaliza Yavutse ku i Taliki 25/3/1954 niwe muhererezi mu muryango wabo wa bana 13, akaba avuka ku italiki abemera mu idini rya kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi umubyeyi Bikira mariya yabwiwe ko agiye kubyara umukiza yesu kristo. Bikaba arinaho byavuye bamwita izina Annonciata.

2. Kamaliza Yakoreye Ministeri y’imari i Burundi aza guhagarika akazi ubwo bamwimuriraga kujya gukorera kure , yanze gusiga papa we areka akazi. Icyo gihe akora mwiyi ministeri mu kiruhuko cya saasita ibizwi cyane nka ( lunch break) yabaga yifata amajwi ya zimwe mu ndirimbo ze.

3. Kamaliza yarezwe na Mukuru we Anna Mariya Murekeyisoni kuko mama we amaze kwitaba Imana papa we yahise amwohereza kuba kwa mukuru we kuko ariwe yabonaga wajya mu cyimbo cya nyina akita kuri kamaliza warukiri umwana muto. icyo gihe mukuru wa Kamaliza yari atuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

4. Mama wa kamaliza yitabye Imana kamaliza akiri muto mu mwaka w’i 1968 , icyo gihe Kamaliza yari umunyeshuli mu mashuli abanza. Uwo munsi Kamaliza Yari yagiye kwiga atashye asanga mu rugo bari mu kiriyo.

5. Kamaliza Yari umukobwa ushabutse , wirabura, muremure w’imisatsi migufi kandi yakundaga kwambara ama pantaro bitandukanye n’abakobwai benshi b’urungano rwe. Mu mwaka w’i 1974 nibwo yinjiye mu muziki neza. Icyo gihe yari umuririmbyi muri korali yaririmbagamo yitwa Chilomboro Umuyobozi wayo yahaye impano ya Guitar Kamaliza bitewe n’impano yari yaramubonyemo.

6. Mu mwaka w’i 1982 Kamaliza yatsinze irushanwa ryo kuririmba ku rwego rw’igihugu i Burundi, icyo gihe ninaho yahereye Yitwa izina rya Kamaliza.

7. Mu mwaka w’i 1974 Kamaliza afite imyaka 20 ya mavuko mukuru we yashatse kumushyingira umusore wo mu miryango yifashije kugirango areke umuziki, icyo gihe kamaliza yarabyanze ahita anava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko ariho yabanaga na mukuru we ajya I Burundi aho Papa we yari atuye.

8. Kamaliza Indirimbo ze zifite ubutumwa bwihariye , kandi nta ndirimbo yakoze gutyo gusa. Zose zifite ubusobanuro:

.Iyitwa kamaliza, yayikoreye umubyeyi wamuhaye umuti wo kuvura papa we yajya kumwishyura uwo mubyeyi akamubwirako icyo ashaka atari amafaranga ahubwo ari uko papa wa kamaliza akira akamera neza.

. Iyitwa Nzakumara irungu, yayikoreye inshuti ye Yitwa Tereza. Uyu Tereza yahaye Kamaliza Radio yifashishaga yifata amajwi kugirango akore indirimbo ze. Tereza yabanaga na nyina bonyine rero kamaliza yayimukoreye amubwirako azajya amuririmbira akamumara irungu. Akamwita umutoni wa bato ndetse akamucurangire igihe yigunze.

. Iyitwa laurette, yayikoreye inshuti ye buri bucye ikora ubukwe.

. Iyitwa nimuve mu nzira yemwe , yayikoreye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda wamufashije gutunganya album ye yise Humura Rwanda.

.Iyitwa humura Rwanda, yayikoreye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abahumuriza kandi abasaba kongera kwishima ntibaheranwe na gahinda.

.Iyitwa Intare batinya, yayikoreye Umusirikare wari inshuti ye cyane Witwa Late. Captain Kayitare Vedaste. mwiyi ndirimbo kamaliza avuga uburyo kayitare ari umuhanga kandi atajya atsindwa.

Nizindi nyinshi!

9. Mu mwaka w’i 1996 Kamaliza Yakoze Impanuka ikomeye y’imodoka arimo ava i Burundi aje mu Rwanda mwiyo mpanuka Kamaliza Yanyuze mu kirahure cy’imodoka Ariko ntiyahita apfa gusa yakomeretse bikomeye ku mutwe n’ijosi. Kamaliza Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose ari mu bitaro maze Taliki 5/11/1996 Rurema aramuhamagara. Komeza uruhukire mu mahoro munyabigwi. Uyu munsi iyo aba akiriho yarikuba afite imyaka 70 ya mavuko .

10. Kamaliza mu mico ye yari nka murumuna wa malayika, mu buzima bwe ntiyigeze ashinga urugo Ariko yari umunya buntu cyane. yatangiye yita ku bana b’imfubyi batatu Ariko yitabye imana asigaye arera abana 15. Uretse ibyo kandi Yakoraga ibitaramo byinshi kwinjira ari Ubuntu agirango ataramire abantu bongere kwishima. Yifuzagako abantu bakongera kwishima kandi bakanyurwa n’ubuzima binyuze mu muziki we.

Hirya yibi byose Kamaliza ari mu bagize uruhare mu kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Akaba yaritabye Imana afite ipeti rya sergent mu ngabo z’u Rwanda. Uyu munsi imyaka 28 irashize umunyabigwi yitabye Imana ariko nuyu munsi ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango nyarwanda.

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa