
Umupira wa maguru ni umwe muri siporo zikundwa na bantu b’ingeri zose kuva ku mwana utera utugeri uri munda ya nyina kugera ku musaza rukukuri. umupira uzana ibyishimo , uhuza abantu ndetse ku bawihebeye ubarutira byinshi. Mu Rwanda naho umupira urakinwa kuva mu myaka myinshi ishize kugera ku munsi wa none. iyo uvuze ikipe ya Rayon sports abantu bumva ikipe y’ibigwi , imwe mu makipe afite amazina aremereye cyane mu mupira wo mu Rwanda. ni imwe mu makipe yareberwamo indorerwamo y’urwego (...)
Umupira wa maguru ni umwe muri siporo zikundwa na bantu b’ingeri zose kuva ku mwana utera utugeri uri munda ya nyina kugera ku musaza rukukuri. umupira uzana ibyishimo , uhuza abantu ndetse ku bawihebeye ubarutira byinshi. Mu Rwanda naho umupira urakinwa kuva mu myaka myinshi ishize kugera ku munsi wa none. iyo uvuze ikipe ya Rayon sports abantu bumva ikipe y’ibigwi , imwe mu makipe afite amazina aremereye cyane mu mupira wo mu Rwanda. ni imwe mu makipe yareberwamo indorerwamo y’urwego rw’umupira wa maguru hano mu Rwanda. ni ikipe yatunze abakinnyi b’ibyatwa ndetse ibigwi byayo byaramenyekanye no hanze y’u Rwanda . muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri bamwe mu byamamare ushobora kuba utaruziko ari abakunzi b’ikipe ya Rayon sports. Murakaza neza mwiyi nkuru.
1. ROCKY KIMOMO
Uyu ni umwe mu byamamare bizwi na bantu benshi hano mu Rwanda, uyu musore wubatse izina rye mu banyabigwi mu bijyanye no gusobanura filime , ni umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon sports ndetse rwose ntajya ahisha amarangamutima ye iyo abajijwe ikipe yihebeye ku butaka bw’u Rwanda aho atangazako kuva mu bwana bwe ikipe yakundaga ari Rayon sports.
2. KING JAMES
Uyu nawe ni umwe mu byamamare bidakenera kwibwira abantu ngo bamenye uwo ariwe, mu gihe kirenga imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda ibigwi bye biramuvugira. King james nawe akaba ari umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon sports.
3. AISSA CYIZA
Uyu ni umwe mu bategarugori bubatse izina ryabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. yakoreye ibitangazamakuru birimo ; Isango star, Royaltv , N’ibindi byinshi bitandukanye. uyu mubyeyi w’abana babiri akaba ari umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon sports aho ndetse iyo yabonye akanya ajya kuri stade kwirebera imikino yakinwe na Murera.
4. QUEEN CHA
Uyu nawe ni umwe mu bahanzikazi bamenyekanye mu muziki nyarwanda, hirya yo kuba umubyeyi we ari umuganga mu ikipe ya Rayon sports , Queen cha ni umukunzi ukomeye wiyi kipe y’isaro ry’inyanza ndetse akaba yarayihimbiye indirimbo yise Aba Rayon.
5. Riderman
Gatsinzi Emery ni umwe mu byamamare byihebeye ikipe ya Rayon sports, ndetse avugako kubera kubana na bamwe mu bahanzi bagenzi be bakundaga ikipe ya Rayon sports barimo Safi Madiba byatumye nawe yiyumvamo iyi kipe itagira numwe iheza. kuri uyu munsi Papa Eltad uzwi cyane nka Riderman akaba ari umwe mu byamamare byihebeye ikipe ya Rayon sports.
6. MISS MUHETO DIVINE
Uyu munyarwandakazi wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022 nawe akaba ari umwe mu byamamare bitajya bihisha urukundo rukomeye nk’inyundo akunda ikipe ya Rayon sports. Nshuti muheto divine akaba avugako ikipe imuba ku mutima mu Rwanda ari ikipe ya Rayon sports.
7. ODA PACCY
uyu muraperikazi wubatse izina mu muziki nyarwanda mu gihe kirenga imyaka 15 awumazemo nawe ni umwe mu byamamare bitajya bihisha urukundo rukomeye bakunda ikipe ya Rayon sports.
8.SAFI MADIBA
Niyibikora Safi madiba ni umwe mu byamamare bidashobora kumva uvuga nabi ikipe ya Rayon sports ngo mukiranuke, uyu musore no mu bihe yarakiba i kigali iyo yabonaga umwanya yajyaga kureba imikino yakinwe n’ikipe yihebeye ariyo ya Rayon sports.
9. MR EAZI
Uyu ni umwe mu bahanzi baje mu muziki batitezemo amaronko ahubwo yagirango ujye umufasha kuruhuka mu mutwe, uyu munyabigwi mu muziki ku rwego mpuzamahanga ari mu byamamare byihebeye ikipe ya Rayon sports, kubera urukundo akunda iyi kipe akaba yaranayishoyemo amafaranga aho sosiyete ye ya Choplife ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Rayon sports.
10. KIRENGA SAPHINE
Uyu ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bubatse amazina yabo mu ruhando rwa cinema nyarwanda kuva mu myaka 15 ishize, yakinnye nk’umukinnyi w’imena muri filime zirimo ; seburikoko, inshuti friends, n’izindi nyinshi. uyu mukinnyikazi wa filime nawe akaba ari mu byamamare byihebeye ikipe ya Rayon sport.
11. YOUNG GRACE
Young grace nawe ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Rayon sports.
12. ARIEL WAYZ
Uyu muhanzikazi ufite ijwi rinyura benshi nawe ni umwe mu byamamare bitajya bihisha urukundo bakunda iyi kipe yahogoje ayandi yose mu Rwanda.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *