DORE URUTONDE RWA BAHANZI 10 BAKUZE KURENZA ABANDI MU RWANDA.
Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2025

Kuva cyera na kare u Rwanda rwagize abahanzi b’inganzo ikubiyemo ubuhanga buhambaye, bamwe murabo baboneye izuba abandi ndetse bababera urugero rwiza ko nabo baba abahanzi bakomeye. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bahanzi 10 bakuze kurenza abandi mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
10. MAKONIKOSHWA
Ku mwanya wa 10 turahasanga umuhanzi makonikoshwa uyu ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho ndetse wagize umuriri no gukundwa byagahebuzo mu myaka yi 2005, makonikoshwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo : agaseko , mujyane , bonane , n’izindi nyinshi. Makonikoshwa aza kuri uru rutonde aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1973 uyu mwaka turimo w’i 2025 akaba afite imyaka 52 ya mavuko.
9. MASSAMBA INTORE
Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda , inganzo ye yatangiye mu myaka irenga 40 ishize ndetse nuyu munsi aracyakora umuziki ukundwa n’ingeri zose. Masssamba aza ku mwanya wa cyenda aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1969 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 Intore Massamba afite imyaka 56 ya mavuko.
8. BEN KAYIRANGA
Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda wubatse izina mu gihe kirenga imyaka 25 amaze mu ruganda rw’umuziki , Ben Kayiranga yamamaye mu ndirimbo nka : Only You yakoranye na The Ben ,isekere , uwo mwana niwe ,n’izindi nyinshi. Ben Kayiranga aza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde kuko yabonye izuba mu mwaka w’i 1967 , muri uyu mwaka turimo w’i 2025 akaba afite imyaka 58 ya mavuko.
7. MAVENGE SUDI
Uyu ni umwe mu bahanzi ba banyabigwi umuziki nyarwanda ufite, uyu mugabo yerekanye impano ye ihebuje irimo kuba ashobora kuririmba ndetse anicurangira bimwe mu bikoresho bya muzika birimo Guitar. Mavenge yabaye ikimenyabose mu ndirimbo zirimo : ku munini , Simbi ,Gakoni k’abakobwa , n’izindi nyinshi. uyu munyabigwi aza ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1967 , uyu mwaka turimo w’i 2025 Mavenge akaba afite imyaka 58 ya mavuko.
6. NGARAMBE FRANCOIS XAVIER
Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu muziki nyarwanda, yabaye umuhanzi biramuhira ndetse na nyuma yaho yagiye afasha abandi bahanzi nyarwanda gutera imbere mu rugendo rwabo nk’abahanzi urugero ni nk’itsinda rya Dream boys ubwo ryamwifashishaga mu mashusho y’indirimbo yabo 70. Ngarambe yamamaye mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo nka : Umwana ni umutware , Mama Mwiza , n’izindi nyinshi. uyu muhanzi aza kuri uru rutonde ku mwanya wa gatandatu aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1963 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 afite imyaka 62 ya mavuko.
5. BUSHAYIJA PASCAL
Ku mwanya wa gatanu turahasanga umunyabugeni w’impano ihebuje ndetse akaba umuhanzi wahamije izina rye mu mazina ya banyabigwi mu ruganda rw’umuziki nyarwanda. Bushayija Pascal ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo : Dina , Elena , Nzaririmba , ndetse n’izindi nyinshi. Bushayija aza ku mwanya wa gatanu aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1957 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 umuhanzi Bushayija Pascal afite imyaka 68 ya mavuko.
4. MAKANYAGA Abdul
Dukomeje kuri uru rutonde ku mwanya wa kane turahasanga umunyabigwi w’ibigwi bidasanzwe akaba intarumika mu muziki nyarwanda ndetse ibigwi bye bimugira icyatwa mu ruhando rw’umuziki mu Rwanda. Makanyaga yubatse izina rye mu muziki nyarwanda abinyujije mu ndirimbo zirimo : Rubanda , Nshatse inshuti , Hashize iminsi , urukundo , ndetse n’izindi nyinshi. Makanyaga aza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1947 bivuzeko muri uyu mwaka turimo afite imyaka 78 ya mavuko.
3. CECILE KAYIREBWA
Ku mwanya wa gatatu turahasanga umwe mu bahanzikazi babereye abandi icyitegererezo ndetse benshi mu bahanzikazi nyarwanda bamwigiyeho amasomo arenze rimwe kugirango babashe kuba abahanzikazi bakomeye. Nyambo y’icyeza nkuko bakunze kumwita yubatse izina rye mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zabaye ikimenyabose zirimo : Tarihinda , Mpore Mpore , None Twaza , Ubumanzi , ndetse n’izindi nyinshi. uyu munyabigwi aza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde aho yabonye izuba taliki 22 Ukwakira mu mwaka w’i 1946 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 Cecile Kayirebwa azuzuza imyaka 79 ya mavuko.
2. MARIYA YOHANI
kuri uru rutonde umwanya wa kabiri turawusangaho umunyabigwi akaba icyatwa mu muziki nyarwanda ni umubyeyi mariya yohani. uyu numwe mu bahanzikazi bafite amazina aremereye cyane mu muziki nyarwanda , yabashije kubaka izina rye nk’umuhanzi abinyujije mu ndirimbo zirimo : ubutwari bw’inkotanyi , instinzi , urugamba rurashyushye , ndetse n’izindi nyinshi. uyu munyabigwi aza kuri uru rutonde ku mwanya wa kabiri aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1943 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 umubyeyi mariya yohani afite imyaka 82 ya mavuko.
1. NYIRANYAMIBWA SUZANNE
Ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde turahasanga ikirangire akaba urugero kuri benshi babyiruka mu muziki . ni umubyeyi wuje impuhwe n’urukundo ndetse hirya yibyo inganzo ye yanyuze benshi bitewe n’ubutumwa bukubiyemo. Uyu munyabigwi yubatse izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda abinyujije mu ndirimbo nka : Uraho Rwanda Uraho , Telefone ko ititaba , Ndavunyisha , ndetse n’izindi nyinshi.
Nyiranyamibwa Suzanne aza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde aho yabonye izuba mu mwaka w’i 1943 bivuzeko muri uyu mwaka turimo w’i 2025 uyu mubyeyi afite imyaka 82 ya mavuko.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *