skol

Drake arashaka kwishumbusha Kim Kardashian wasabye gutandukana na Kanye West

Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021

Amakuru aravuga ko Drake yifuza ndetse yiteguye gutereta Kim Kardashian uheritse kuvugwa cyane mu binyamakuru ko yasabye gutandukana n’uwari umugabo we Kanye West usanzwe nawe ari umuraperi.

Biravugwa ko Drake yatangiye uyu mushinga kuko kuva yamenya ko Kim Kardashian yujuje impapuro zisaba gatanya na Kanye West yahise atangira kumwandikira amutereta.

Drake w’imyaka 34 arashaka gutereta uyu mugore w’imyaka 40 wamenyekanye mu kiganiro cyacaga kuri TV cyitwa Keep Up with Kardashians aho ngo afite icyizere ko nta kabuza azamwegukana.

Uwahaye amakuru Heat Magazine yagize ati “Drake ntabwo yumvaga ukuntu Kim yakunze Kanye.Amaze imyaka myinshi yumva ko ariwe mugabo umukwiriye ariko bishobora kuzarangira mu marira.

Yatunguwe n’ukuntu byamutwaye igihe kinini ngo uyu mugore amubona,ariyo mpamvu yahise atangira kumwandikira nyuma yo kumenya ko gatanya izatangwa nta kabuza.

Yiteguye kumusanga aho ari hose ku isi,ndetse ngo bizagenda neza vuba.”

Kim yasabye gatanya mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nyuma y’amezi menshi bivugwa ko umubano we na Kanye West bari bamaranye imyaka 7 utameze neza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abafana ba Drake bavumbuye ko yaciye inyuma Kanye West asambanya uyu mugore we cyane ko yabiririmbye mu ndirimbo.

Ibi byaje nyuma y’aho uyu munya Canada Drake yavugaga ko yasambanye na Kim muri 2018 mu rwego rwo kumwihimuraho cyane ko nawe yamushinje ko afite umwana yahishe.

Drake yaje kuvuga ko yasambanye na Kim mu ndirimbo ye yakunzw cyane yitwa In My Feelings.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa