Eddy Kenzo yavuze ko asigaye abara ubukeye kubera abashaka kumwica
Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

Umuhanzi Eddy Kenzo yavuze ko hari abantu benshi bishyurwa kugira ngo bahitane ubuzima bwe, avuga ko abitangaje akiri muzima kuko atazi niba ejo azaramuka.
Edrisah Musuuza ( Eddy Kenzo) uri mu beza muri Uganda yavuze ko hari abantu bakomeje kumugendaho ndetse ko bifuza kumwica kuko bishyura n’abantu bo gukora ako kazi
Yagize ati “ndabinginze munsengere, ibintu mubona kuri interineti ntabwo ariho birangirira. Hari abantu benshi bishyurwa kugira ngo banyice. Reka mbivuge nkiri muzima kuko (...)
Umuhanzi Eddy Kenzo yavuze ko hari abantu benshi bishyurwa kugira ngo bahitane ubuzima bwe, avuga ko abitangaje akiri muzima kuko atazi niba ejo azaramuka.
Edrisah Musuuza ( Eddy Kenzo) uri mu beza muri Uganda yavuze ko hari abantu bakomeje kumugendaho ndetse ko bifuza kumwica kuko bishyura n’abantu bo gukora ako kazi
Yagize ati “ndabinginze munsengere, ibintu mubona kuri interineti ntabwo ariho birangirira. Hari abantu benshi bishyurwa kugira ngo banyice. Reka mbivuge nkiri muzima kuko ntazi niba ejo nzaramuka.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, Eddy Kenzo yakoze igitaramo cy’amateka yiyitiriye muri Kampala, aho yari yatumiye bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Harmonize, Mampi wo muri Zambia, Bahati wo muri Kenya, Jose Chameleone n’abandi benshi.
Eddy Kenzo Festival ni iserukiramuco ryabaye ku wa 12 Ugushyingo 2022 ryateguwe n’umuhanzi Eddy Kenzo akaba na nyiri sosiyete ya Big Talent ifasha abahanzi.
Ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza ibigwi n’amateka by’uyu muhanzi wabimburiye abandi bari mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu begukanye igihembo cya BET Awards yabonye mu 2015 ndetse na Nickelodeon Kids’ Choice Award yatwaye mu 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *