Ernesto Ugeziwe yagizwe umunyamuryango wa Recording Academy itegura Grammy Awards
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Ugeziwe Ernesto wakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] nk’umunyamakuru muri iki gihe akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagizwe umwe mu banyamuryango bashya ba Recording Academy, ikigo kizwi cyane ku rwego mpuzamahanga gitegura ibihembo bya Grammy Awards.
Ni intambwe y’amateka mu buzima bwe n’umuziki nyarwanda muri rusange, aho kuri uyu wa Kane, tariki 10 Nyakanga 2025, Ugeziwe yahamirije InyaRwanda ko byamushimishije cyane kuba yemerewe kwinjira muri uyu muryango w’abahanga n’abafatanyabikorwa mu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ati: “Byari inzozi maze igihe kirekire nshakisha uko nazinjiramo. Kugera kuri uru rwego bisaba guhuza ibisabwa byose no kuba hari abandi banyamuryango bakuzi bagushyigikira. Ubu rero ndishimye kuko byarangiye mbigezeho,”
Recording Academy ifite inshingano zitandukanye zirimo no guhitamo abazahatanira ibihembo bya Grammy Awards binyuze mu matora y’abanyamuryango bayo. Ugeziwe avuga ko kuba umwe muri bo, bimushyira mu mwanya wo kugira ijambo ku rugendo rw’umuhanzi kugera ku bihembo.
Aragira ati “Grammy Awards ni bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi. Buri mwaka abanyamuryango ba Recording Academy bagira uruhare mu gutoranya abahanzi bashyirwa ku rutonde no gutora abazahabwa ibi bihembo. Kuba njye mbaye umwe muri bo ni amahirwe akomeye, kandi umuziki nyarwanda uzabigenerwamo umwanya wihariye,”
Afurika y’Iburasirazuba iracyari inyuma
Mu myaka ishize, hagaragaraga icyuho cy’abanyamuryango ba Recording Academy bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba. Ernesto yavuze ko iyo abakomoka mu gace kamwe baje kwiyongera, bishobora guteza imbere abahanzi bahaturuka.
Ugeziwe ati “Ibaze turi abantu 50 bo muri Afurika y’Iburasirazuba, twese tugahitamo album ya Bruce Melodie, bishobora gutuma igira amahirwe menshi yo kwisanga muri Grammy Awards mu cyiciro nka Afrobeat. Ariko kuba turi bake, bituma abahanzi nka Diamond batagera kuri ibihembo nubwo bafite izina rikomeye,”
Ernesto yavuze ko yiteguye gukoresha uyu mwanya mushya mu guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane mu kumvikanisha ijwi ry’abahanzi bo mu karere.
Ati “Baguha code yawe, ukajya mu itsinda ry’abantu bafite ububasha bwo kugira uruhare mu biganiro, gutanga ibitekerezo no gutora. Nzita cyane kuri Afrobeat, ariko cyane cyane nzaharanira ko n’abanyarwanda babona umwanya. Iyo ushishikajwe no guteza imbere umuziki, uyu ni umuyoboro ukomeye,”
Gutoranywa binyuze muri bagenzi be
Ugeziwe yashimiye by’umwihariko Tuma Busa, umunyarwanda uba muri Amerika wamufashije cyane mu rugendo rwamugejeje ku kuba umunyamuryango wa Recording Academy. Avuga ko atari umuntu wiyandikisha ku giti cye, ahubwo atoranywa binyuze mu bandi banyamuryango bamugiriye icyizere.
Ati: “Tuma ni umwe mu bamfashije cyane kugira ngo mbigereho. Si ibintu bisaba kujya ku rubuga ngo wiyandikishe, ahubwo ni bagenzi bawe babanza kukwemeza, Recording Academy ikakwigaho hanyuma igafata umwanzuro,”
Recording Academy yatangaje ko uyu mwaka yakiriye abanyamuryango bashya basaga 3,600, barimo 2,600 bafite uburenganzira bwo gutora n’abandi 1,000 badafite ubwo burenganzira. Ni igikorwa gikorwa buri mwaka hagamijwe kongera ubwiganze bw’abagore, abirabura n’urubyiruko mu muryango.
Uyu mwaka 2025, abari batumiwe kwinjira mu muryango; 49% ni abagore, 56% ni abakomoka mu moko atandukanye, na 60% bari munsi y’imyaka 40, nk’uko byatangajwe n’uru rwego.
Mu 2023, abantu 2,800 bemeye ubutumire bwo kuba abanyamuryango b’iyi Academy. Mu 2022, hatumiwe abarenga 2,000 bifuza kuba voting members na 600 bifuza kuba professional non-voting members.
Icyo bivuze ku muziki nyarwanda
Kwinjira kwa Ernesto Ugeziwe muri Recording Academy ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda. Uyu mwanya wahawe Ugeziwe ushobora gutuma abahanzi nyarwanda bamenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu cyiciro gikomeye cya Grammy Awards.
Ati “Ni amahirwe yihariye, ntabwo nzakoresha uyu mwanya mu nyungu zanjye bwite, ahubwo ni umusanzu mu muziki wacu. Nibiba ngombwa ko umuhanzi nyarwanda ahagararira Afurika y’Iburasirazuba, nzamushyigikira nk’uko abandi bagira ijambo rikomeye ku bahanzi babo,”
Ernesto Ugeziwe, wahoze akorera RBA mu Rwanda, ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse kuba umunyamakuru, ni umujyanama, umuyobozi wa gahunda zitandukanye, ndetse afite ibikorwa bifatika by’ubushakashatsi n’imishinga itandukanye y’ubukangurambaga ku rubyiruko. Ni umwe mu bashinze ikigo Afro Hub Entertainment gitegura ibitaramo muri Amerika.
Uyu ni umusingi w’umubano mushya hagati y’umuziki nyarwanda n’ibihembo bya Grammy Awards – byitezweho kuzamura ijwi ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Mu 2023, Umujyi wa Kigali wari ku rutonde rw’imijyi itanu yari kwakira ibihembo bya Grammy Awards.
“Ernesto Ugeziwe yemejwe nk’umwe mu banyamuryango ba Recording Academy itegura Grammy Awards – Umwanya w’icyubahiro ku muziki nyarwanda
Ni ibyishimo bikomeye: Ugeziwe Ernesto agiye kugira uruhare mu gutora abazahatanira Grammy Awards
Kuva i Kigali kugeza i Los Angeles: Ernesto yinjiriye mu muryango uhitamo abahabwa ibihembo bikomeye ku Isi
Ugeziwe: ‘Nzaharanira ko umuziki nyarwanda uhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga
“Recording Academy yinjije abanyamuryango bashya 3,600 barimo n’Umunyarwanda wa mbere ubigaragarije ku mugaragaro – Ernesto Ugeziwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *