Ese waruziko mu Rwanda higeze kubaho umuhanzi uririmba nka Akon neza neza. Ese irengero rye ni irihe.?
Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

Iyo uganiriye ku muziki nyarwanda wo mu myaka yi 2008 ntimwasoza icyo kiganiro mutaganiriye ku musore w’urubavu ruto , muremure ,wirabura waririmbaga neza neza nk’umuhanzi Akon, imiririmbire ye ndetse n’ijwi rye ntiwarikubitandukanya nirya Akon. Uwo muhanzi yitwaga Youg junior ese waba uzi amateka ye ? urakaza neza mwiyi nkuru
. Mu busanzwe Amazina ye bwite Yitwa Ngabonziza Albert Fiston Ariko yamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Young Junior cyangwa se Petit Akon. Young Junior Yabonye izuba Taliki 24 Gashyantare mu 1988 avukira I Huye akaba arinaho yakuriye. Uyu mwaka w’i 2025 akaba azuzuza imyaka 37 ya mavuko.
Mu rugendo rwa mashuli, abanza yayize ku ishuli rya bihayimana babagatolika ni ishuli riherereye I Ngoma mu karere ka Huye. Nyuma yo gusoza amashuli abanza , mu rugendo rwa mashuli yisumbuye yayize ku bigo bitandukanye birimo : College ya gitwe ndetse na Groupe scolaire Saint Joseph Kabgayi rikaba ari ishuli riherereye mu karere ka Muhanga.
.Ubwo yari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye yari umukinnyi mwiza w’umupira wa maguru ndetse inshuro nyinshi ibigo byaramwishakiraga kugirango abibere umunyeshuli ariko nanone akina umupira wa maguru. Young Junior Yaje gusoza amashuli yisumbuye mu mwaka w’I 2008 ayasoreza ku ishuli rya College ya Gitwe aho yize mu ishami ry’imibare n’ubugenge.(Mathematics and physics).
.Nubwo benshi batangiye kumumenya mu mwaka w’i 2009 gusa ntabwo aribwo yari yinjiye mu muziki kuko ari ibintu yatangiye akiri muto mu mwaka w’i 2003 ubwo yari umunyeshuli mu cyiciro cyibanza cya mashuli yisumbuye ( Tronc commun) muri college yabadivantisti I Gitwe icyo gihe akaba yari umuririmbyi muri chorali.
.Mu mwaka w’i 2005 aho yigaga ku ishuli rya Gitwe habaye Ibirori byagombaga no gutangirwamo ubutumwa bwo kurwanya sida icyo gihe Young junior yaje kuririmba indirimbo Yitwa Ghetto y’umuhanzi Akon ariko we abikora mu kinyarwanda abaraho bose barumiwe bibaza niba ari Akon urimo kuririmba Ikinyarwanda mu ijwi rye birabatangaza cyane. Guhera uwo munsi nibwo yamenyeko ashobora kuririmba neza nka akon kuva ubwo yatangiye kujya aririmba indirimbo zicyo cyamamare uko abonye akanya ndetse binamutangiza urugendo rw’umuhanzi wandika indirimbo ndetse akanaririmba.
.Mu 2008 nibwo Young Junior yaje kwandika indirimbo ye ya mbere yitwa Hitamo, nyuma yaho iyi ndirimbo yaje kuyihuriramo n’itsinda ryitwaga Simple Family. Mu 2009 abisabwe na nyakwigendera Producer Junior Multi system yaje gukorana indirimbo na Butera Knowless wari umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda wicyo gihe. Indirimbo Young Junior yakoranye na Butera Knowless ikaba ariyo ndirimbo ya mbere Butera Knowless yari akoze nk’umuhanzi, ni indirimbo Yitwaga Nyumva. Iyo ndirimbo yahise inatangiza Butera Knowless Urugendo rwe nk’umuhanzi mu muziki nyarwanda.
. Nyuma yaho uwo mwaka w’i 2009 young junior yaje kujya kuririmba muri Grand Auditorium muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare icyo gihe yaje kuhahurira na Diplomate amubwirako nawe ari Umuraperi ushobora kuririmba nka Snoop Dogg, baje guhana nomero za Telefone maze batangira kujya bavugana buhoro buhoro. Nyuma y’iminsi baje kongera guhurira I Kigali noneho Diplomate ahita yiyereka Young junior mu buryo buzwi nka freestyle ako kanya arapa neza nka snoop dogg uwo munsi bahise bajya muri studio bakora indirimbo yabo bakoranye ya mbere yitwa Umucakara w’ibihe ndetse uwo munsi wabasigiye umunezero mwinshi biturutse ku buhanga bwa burumwe bari babonye bibagira inshuti zikomeye.
.Nyuma y’igihe gito Diplomate na Young junior Baje kongera guhura bakora indi ndirimbo yitwa Kure y’imbibi , izi ndirimbo zombi zafashije Diplomate kuba izina rikomeye cyane mu muziki nyarwanda wo muri 2009 ndetse na Young Junior atangira kuba umuririmbyi uzwi mu muziki nyarwanda.
.Kuri Noheli yuwo mwaka w’i 2009 Young Junior yari mu bahanzi bafashije meddy ubwo yakoraga igitaramo amurika album ye ya mbere yise Amayobera kuri Petit Stade Amahoro. Iki cyikaba Cyari igitaramo cy’amateka meddy yakoreye kuri petit stade ubwo yamurikaga album ye ya mbere.
.Young Junior Mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo indirimbo zitandukanye zirimo ; Ishyamba si ryeru, Akon arahebuje, Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe, nizindi nyinshi. Young junior kandi Yari umuhanzi ushobora kuririmba neza mu ndimi eny arizo ; English, Francais, Kiswahili n’ikinyarwanda.
. Mu rugendo rwe nk’umuhanzi kandi umuntu wamugiriye inama yo kujya yandika ndetse akaririmba indirimbo mu kinyarwanda ni Tomclose. Doctor Tomclose Yamubwiyeko gukomeza kuririmba indirimbo za Akon nu cyongereza bitazamubyarira umusaruro ko ahubwo nawe akwiye kujya yiyandikira indirimbo ze mu Kinyarwanda aribyo bizamufasha cyane. Young junior niko yabigenje ndetse biza no kumubyarira umusaruro.
. Mu 2010 Young Junior yerekeje hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’ubuhinde aho yari agiye gukomerezayo amashuli ye ya Kaminuza ndetse akanahakomereza ubuzima bwe. Muri 2015 yaje gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ’Masters’ mu bijyanye n’ubukungu aho yize muri Kaminuza ya Annamalai university mu gihugu cy’ubuhinde.
. Nyuma yo gusoza amasomo ye , young junior Yaje gutera indi ntambwe Mu mwaka ushize w’i 2024 akaba yararushinze n’umufasha we Vanessa Nina ubu kuri uyu munsi bakaba babana nkumugabo n’umugore.
Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *