skol
fortebet

Fireman n’Umugore bibarutse nyuma y’Amezi 2 gusa basezeranye

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Françis wamenyekanya mu ruhando rwa Muzika nka Fireman hamenyekanye inkuru ivuga ko we n’Umugore we baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Sponsored Ad

Ku wa 4 Mutarama 2022 Nibwo uyu mu Raperi yasezeranye imbere y’Amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte yari amaze umwaka urenga yarambitse impeta.

Ni umuhango wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire.

Mu nkuru dukesha Igihe nuko uyu muryanga uherutse kwibaruka muminsi ishize imfura yabo y’umukobwa.

Amakuru yizewew kandi avuga ko uyu mwana w’umukobwa yavutse ku wa 12 Mata uyu mwaka ariko bikaba byaragizwe ibanga kuko Fireman atashakaga ko bijya hanze.

Uwatanze amakuru yahamije ko uretse kuba batarifuje ko bijya hanze umwana ameze neza ndetse na nyina akaba ameze neza.

Fireman yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nizo yagiye akorana n’abandi bahanzi nka ’Bafana Bafana’ aherutse gukorana na Knowless na BullDog, Muzadukumbura yakoranye na ’Nel Ngabo’, Amashimwe aherutse gukorana na Chriss easy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa