France Mpundu : Nakuze numva Kitoko ari we mugabo w’Inzozi zanjye
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Umuhanzikazi Mari France Mpundu uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda wuyu munsi yahishuye ko mu bihe bye by’ubwangavu yumvaga umuhanzi Bibarwa Kitoko ari we yifuza ko yazamubera umugabo cyangwa umukunzi mu hazaza ngo kuko yumvaga ari umugabo wuzuye.
Ibi uyu mukobwa w’imyaka 25 ya mavuko yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, aho yabajijwe ibibazo bitandukanye ku rugendo rwe nk’umuhanzi.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yamubajije umuntu w’icyamamare yakuze akunda cyane ndetse akumva bibaye ari ibishoboka bakundana (Celebrity Crush) mu gusubiza iki kibazo France Mpundu yagize ati “ Olala icyamamare nakuze nkunda yari Kitoko , nakundaga uburyo aririmba ijwi rye ryari ritandukanye n’abandi bose ryari ijwi wumvako rikurura uryumva wumvaga ari ijwi riremereye mbese ari ijwi ry’umugabo koko”
Marie France yakomeje avuga ko ataragira amahirwe yo guhura imbonankubone na Kitoko gusa ko ari umwe mu byamamare yakuze yiyumvamo cyane. Marie France ni umwe mu bahanzikazi bagezweho uyu munsi mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Ni umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zirimo : Umutima, Nzagutegereza,nabikoze , n’izindi nyinshi cyane.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *