Nyuma y’uko Gen Mubarakh Muganga yasubije Wasili wahoraga avuga ko APR FC idafite ubushobozi bwo kuzuza Stade, yamusabye kuzarya ubugari bukeya ubundi akirebera uko APR FC yuzuza Stade. Wasili yahise amutumira muri Rayon Day.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgram rwa Wasiri-250, Uwizeyimana Sylvester wamamaye ku izina rya Wasili yagize ati: "[...] Afande, ndagutumiye kuri Rayon Day, ibindi ni mu marushanwa mpuzamahanga."
Kuva Wasili uvugira abafana ba Rayon Sports ndetse na Janguani uvugira abafana ba APR FC bakwinjira mu kibuga cyo kuvugira bagenzi babo, umupira wo mu Rwanda ukomeje gufata indi ntera mu buryohe ndetse abanyarwanda bakarushaho kuwukunda kubera uko aba bagabo baba baterana amagambo bataka ibigwi amakipe bihebeye.
Igitangaje hanze ya mikoro ndetse no hanze ya Stade, Wasili na Janguani ni inshuti magara ku buryo iyo ubabonye bagendana utakwiyumvisha ko ari bo baba basererezanya iyo bari gushyushya imikino ndetse umwe akavuga ko ikipe mukeba wayo iciriritse.
Aba bagabo bamaze kwigarurira imitima ya benshi, igikomeje kugaragaza ko ibyo bakora bikunzwe ndetse ko n’ubutumwa batanga butambuka bukagera kure, ni uko na Gen Mubarakh Muganga yahagurutse akagira icyo avuga ku magambo aba yatangajwe n’aba bagabo bombi bakomeje kwigarurira igikundiro cy’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.
Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino wa 2024-25 ikukumbye ibikombe byose byakinirwaga mu gihugu, byatumye Janguani ku izina rye yongeraho akazina k’akanyacyubahiro ka Sir, ubu mu mwaka utaha w’imikino azajya akoresha Sir Janguanovic.
Ku rundi ruhande Wasili urangwa n’udushya kuri buri mukino, abakinnyi ba Rayon Sports bose bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2025-26 yabise abazungu, aho afite intero igira iti “11 bose ni abazungu”. Uyu mugabo kandi wihebeye ikipe ya Rayon Sports yamaze guteguza abakunzi b’iyi kipe kumwitegura ku munsi wa Rayon Day ko azaba yasutse igituta ku mutwe.
Ibyo Gen. Mubarakh yari yatangaje kuri Wasili
Gen Mubarakh Muganga ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Fan club ya APR FC yitwa Intare imaze ibayeho, mu isura yuje akanyamuneza, gutebya no kwishimira ubuhangange bwa APR FC, yagarutse ku magambo aherutse gutangazwa n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi ku kazina ka Wasili, yasererezaga APR ngo igiye ku Mulindi ari uko itabashije kuzuza Stade Amahoro nk’uko asanzwe abigenza ayiserereza.
Yagize ati “Numvishe rero uwo muntu mwazanye sinzi n’aho mwamukuye avuga ngo twagiye hariya ngo kwihisha ngo ni uko tutakuzuza Stade". Yakomeje avuga ko ari umuntu ugifite urugendo rwo kwiga umuco ariko avuga ko umuvugizi w’abafana ba APR FC Janguani agerageza kumwigisha umuco.
Ati: “Kubera ko numvishe na ba Janguani bagerageza kumubwira bamwibutsa umuco, kandi ubundi ndebye mu ishusho ashobora kuba arusha Janguani imyaka myinshi. Kuza kurira ubugari muri Stade, Kuryama muri Stade, ibintu byose bitabaho.
N’ubu nabonye avuga ko ifunguro abafana ba APR FC ngo bahaye abanya-Gicumbi ngo twari utuntu tungana gutya, kandi buri muntu yafataga ibyo ashoboye, namaze kumenya icyo ari cyo rero ikibazo afite. Igisubizo akibaze abanya-Gicumbi baraza kukivuga kubera ko n’abataraje kuri Stade ya hariya ku Mulindi, ubutumwa bwabagezeho kandi bwabagezeho neza."
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ubutaha Wasili agomba kuzarya ubugari bukeya ubundi akihera ijisho ukuntu APR FC yuzuza Stade. Ati: “Mubwire uwo muvandimwe uti ’iwacu ku ivuko nka APR ni ku Mulindi’, ariko no kuzuza Stade noneho muzamugaburire ubugari bukeya azarebe uko Stade izaba yuzuye."
Wasili yifashishije Instagram atumira Gen Mubarakh Muganga muri Rayon Day

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *