skol
fortebet

Huye: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umwana w’imyaka itanu

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 25 wo mu karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu nyuma yo kumugwaho amaze kumukuramo imyenda.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafashwe n’abaturage yihereranye umwana w’imyaka itanu mu murima wa Soya uherereye mu Mudugudu wa Amahoro yamwambye imyenda ashaka kumusambanyirizamo.

Amakuru dukesha RadioTv10 Umuyobozi uyobora Akagari ka Cyimana Nsengimana Jean de Dieu, yavuze ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ashyikirzwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Nsengimana avuga ko uyu mugabo ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe umwana na we yahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Abaturage bavuga ko aribo bafashe uwo mugabo nyuma yo kumva umwana ataka asaba ko yamureka akambara.

Ibitekerezo

  • Ndumva umurenge wa Tumba umàze gutera imbere MU guhohotera abakobwa koko !!! Kuri centre de sante ya Rango kuri uwo murenge ubu hari abari nabategarugori batakijyà kwivurizayo kubera bamwe mubafotomo babahohotera !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa