skol
fortebet

Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week byongeye gusubukurwa

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mercedes Benz Fashion Week yasubukuye ibirori byo kumurika imideri nyuma y’uko umwaka wari ushize bisubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi.

Sponsored Ad

Ibi birori byagombaga kuba guhera ku wa 10 Nyakanga 2021 bikamara igihe cy’icyumweru. Byaje gusubikwa kandi abanyamideli bose ndetse n’abayihanga bagombaga kwitabira bari bamaze kumenyekana.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe Ndayishimiye Daniel uri mubategura iki gikorwa yavuze ko uyu munsi barangije kwakira ubusabe bw’abazitabira ibirori bya Mercedes-Benz Fashion bahanga imideli, bo mu Rwanda mu gihe ubw’abanyamideli nabwo baratangira kubwakira vuba.

Yavuze ko abantu bakwiriye kuzitega byinshi muri ibi birori by’uyu mwaka bizaba guhera ku wa 16 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2022.

Ati “Ibyo kwitega ni byinshi, hari abahanga imideli bakomeye twiteze nk’uko umwaka ushize byari bimeze.”

Yavuze ko mu bahanga imideli bakomeye bari bategerejwe umwaka ushize haziyongeraho n’abandi bashya.

Buri mugabane kugeza ubu bamaze kuvugana n’abahanga imideli bazavayo uretse uwa Australie niho batarabona uzawuhagararira.

Hari kandi Lord Gilles wo muri Canada, Elomelo na Mary Martin London bo mu Bwongereza ndetse na Likhoele Jermina na Georges Malelu bo muri Afurika y’Epfo.

By’umwihariko, Georges Malelu yanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.

Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.

Mu bandi bari bategerejwe umwaka ushize bo mu Rwanda barimo Delphinez na Sissi Ngamije washinze Boldy Bonza.

Abandi barimo bari bateregerejwe bo hanze y’u Rwanda bafite umwihariko ni Elomelo wagiye wambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue na Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].

Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere yari kuzaba ageze mu Rwanda mu mwaka ushize.

Muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali 2021 hari kwifashishwa abanyamideli b’inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli, aba bari kuba ari 25 bari muri 30 bari kwifashishwa muri iki gikorwa. Abanyamideli bagombaga guturuka hanze bari barimo abo muri Ghana, Ethiopia na Amerika.

Guhera ku wa 31 Gicurasi 2019 kugeza ku wa 1 Kamena 2019 nibwo ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere ari nayo biba gusa kuko mu 2020 na 2021 byagiye bisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.


Muhire Patrick watangije Inkanda House ari mubahanga imideri mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa