skol
fortebet

Ibyo wamenya ku mukobwa wakunzwe muri filime ya wheels on meals , uyu munsi yabaye umubyeyi mukuru.

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abakunda filime by’umwihariko izo hanze y’u Rwanda bazi filime yakunzwe cyane ya wheels on meals yakinnyemo abakinnyi ba filime b’ibyamamare barimo ; Jackie Chan , Yuen biao , Sammo hung ,benny urquidez n’abandi benshi, muri iyi filime hakinamo kandi umukobwa witwa Sylvia numwe mu bakinnye muriyi filime bakunzwe cyane. Iyi filime yakinnwe mu mwaka w’i 1984 uyu mukobwa icyo gihe yari afite imyaka 24 ya mavuko gusa uyu munsi muri 2025 ni umubyeyi mukuru. Reka muriyi nkuru turebere hamwe ibitandukanye ku buzima bwuyu mukobwa.

Sponsored Ad

. Mu busanzwe Amazina ye Yitwa Maria Dolores forner Ariko ayo mazina barayahina akitwa Lola Forner. Uyu mutegarugori yabonye izuba mu mwaka w’i 1960 ku I taliki 6 kamena , avukira mu mujyi wa Valencia mu gihugu cya esipanye. Uyu munsi muri 2025 akaba ari umubyeyi mukuru w’imyaka 64 ya mavuko gusa uzuzuza imyaka 65 mu mpeshyi yuyu mwaka.

. Mu mwaka w’i 1979 ubwo yari afite imyaka 19 ya mavuko Lora forner yahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’igihugu cya esipanye ndetse aza no kwegukana iryo Kamba. Muri uwo mwaka kandi w’i 1979 lora yahatanye mu marushanwa ya nyampinga w’isi aza gusoza iri rushanwa ari ku mwanya wa 12.

. Mu mwaka w’i 1980 Lora Forner yahatanye kandi mu marushanwa ya nyampinga w’umugabane w’iburayi ( Miss Europe) aza gusoza iri rushanwa atwaye ikamba rya nyampinga uberwa na mafoto (Miss photogenic) muri iri rushanwa kandi yaje kuba igisonga cya kabiri aho ikamba rya nyampinga w’umugabane w’iburayi uwo mwaka ryatwawe na Karin zorn ukomoka mu gihugu cya otirishe.

. Mu mwaka w’i 1979 nibwo yatangiye ibijyanye no gukina filime gusa yari atarabasha kuba icyamamare. hagati y’umwaka w’i 1979 – 1984 yakinnye muri filime zitandukanye zirimo : The family, Duelo a muerte , Project A , Shouts of anxiety , n’izindi nyinshi.

. Mu mwaka w’i 1984 nibwo yakinnye nk’umukinnyi w’imena muri filime yamamaye cyane ya Wheels on meals. Muriyi filime yakinnyemo yitwa Sylvia akaba umwana w’umukobwa uvuka kuri papa we w’umuherwe na mama we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe . uyu Sylvia aba ari umukobwa ubayeho ubuzima bugoye aho biba bimusaba kuryamana n’abagabo batandukanye kugirango abashe kubona icyamutunga nyuma yaho nibwo yaje kumenyana na basore babiri aribo Thomas na David baza kuba inshuti cyane ndetse bamukura mu mwuga w’uburaya yakoraga bamuha akazi ndetse baza no kumufasha kongera guhura na babyeyi be.

. Nyuma yuko agaragaye muriyi filime byamuhesheje igikundiro ndetse akina muri filime nyinshi zitandukanye. Zimwe muzo yakinnyemo zamenyekanye cyane twavugamo nka : Armour of God , white Apache , El secreto , n’izindi nyinshi .

.Ubu kuri uyu munsi muri 2025 Lora forner ni umubyeyi ukuze akaba yubatse ndetse afite umwana umwe w’umukobwa, guhera mu mwaka w’i 2008 ibijyanye no gukina filime akaba yarabiretse aho yiyeguriye umwuga w’itangazamakuru bikaba ariko kazi akora kuri uyu munsi.

Mu bihe by’ubuto bwe yari ku gasongero ka cinema ya esipanye ndetse Lora Forner yarakunzwe kuva mu rusisiro rwa Valencia aho avuka kugenda ukagera iyo mu cyaro mu rutumva ingoma aho filime zarebwaga n’umugabo zigasiba undi , kubera imiterere ye myiza Yanga wasobanuraga filime yajyaga agirati “ Dore umukobwa uve kuri bamwe ba Mamaji bi biromba”.

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa