skol
fortebet

Icyahitanye umuhanzi Jay Polly gikomeje guhwihwiswa

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yatabarutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane azize uburwayi mu bitaro bya Muhima aho amakuru avuga ko yahitanwe n’ibiyobyabwenge by’ibikorano.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko ibyo biyobyabwenge ngo ari ibyo abafungwa baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, mu gihe bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

Umunyamakuru wa Radio TV10,Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim abinyujije kuri Twitter,yavuze ko umwe mu bayobozi yavuze ko Jay Polly yahitanwe n’ibi bintu we na bagenzi be bavanze.

Yagize ati "Amakuru mpawe n’uri mu bubasha bwo kuyamenya ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri muri gereza banyoye ibintu bakoroze maze bikagwa nabi Jay. Bagenzi be babiri bo ni bazima. Jay yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima baramuvura asubizwa muri gereza.

subijwe muri gereza rero bigeze nijoro arongera araremba bamugarura mu bitaro bya Muhima aba ari ho agwa.

Umwe muri abo babiri wabikoroze yabyemeye anasobanura substances bakoresheje. RIP Jy Polly!."

Uwampaye amakuru yambwiye ko RCS irimo gutegura itangazo kuri iyi ngingo.

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Pelly Uwera Gakwaya,yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru y’urupfu rwa Jay Polly ari ukuri ariko bari gutegura Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ku rupfu rwe.

Yagize ati’: ’Yego ayo makuru niyo. Yaguye mu bitaro bya Muhima.Mwakwihangana kuko turashaka kubagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru,ikindi kandi urupfu rwe ruragaragazwa na ’Autopsy’ (ibizamini bya muganga byerekana icyatumye umuntu apfa).

Ibyo byose ni procedure tukirimo ariko yarwaye tumujyana ku bitaro nyuma arapfa ariko mu kanya turabagenera itangazo, mu kanya turabagenera itangazo namwe ndaribaha".

Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndacyariho,Ibyo Ubona,Akanyarijisho, Deux fois deux, Umupfumu uzwi, n’izindi.

Ni umwe mu baraperi babiri rukumbi begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars we na mugenzi we Riderman.

Jay Polly yavutse tariki 5 Nyakanga 1988,akaba yatabarutse ku myaka 33 y’amavuko.Yaramaze iminsi afungiye muri gereza ya Mageragere aho yari akurikiranywe ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa