skol

Icyajyanye Kenny Sol muri Canada

Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025

featured-image

Kenny Sol amaze iminsi muri Canada aho mu minsi ishize yagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya mukuru we uhatuye, amakuru akavuga ko ikindi cyamujyanye muri icyo gihugu ari ugufata amashusho y’indirimbo ye nshya.

Uwaduhaye amakuru y’icyajyanye uyu muhanzi muri Canada, yagize ati “Nibyo kuva ku wa 18 Nzeri 2025 yerekeje muri Canada, uretse kwitabira ibirori by’isabukuru y’umuvandimwe we uhatuye, aranateganya kuhafatira amashusho y’indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.”

Ku rundi ruhande ariko amakuru ahari ahamya ko Kenny Sol atazatinda muri uru rugendo kuko mu byumweru bibiri uhereye igihe yagendeye azaba ari i Kigali.

Kenny Sol akomeje kwirwariza mu muziki nyuma y’amezi make ashize atandukanye na 1:55AM Ltd bari basanzwe bakorana, ndetse kuva atangiye kwikorana akaba yarahise asohora indirimbo ye nshya yise ‘Déjà vu’.

Uyu muhanzi uri mu bize mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, amaze igihe ari mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda ndetse mu minsi ishize yasohoye EP ye yise ‘Stronger than before’.

Kenny Sol yaherukaga muri Canada mu 2024 aho yavuye afatiye amashusho y’indirimbo ye ’Phenomena’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa