skol

Icyihishe inyuma ya ‘tattoo’ Tiwa Savage yishushanyijeho

Yanditswe: Monday 01, Sep 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yahishuye ko agahinda gakomeye yatewe n’ihungabana ry’urukundo ari ko kamuhaye imbaraga zo kwishushanyaho ‘tattoo’.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Katy Igwe, Tiwa Savage yavuze ko yahisemo kuzana umuhanga mu gushushanya tattoo amuvanye i Los Angeles, amujyana iwe i Lagos muri Nigeria, kugira ngo atigaragaza mu ruhame kuko atashakaga ko agahinda ke kugaragarira abantu bose mu nzu zisanzwe zitererwamo tattoo.

Yagize ati: “Nashatse kubikorera mu rugo rwanjye, mu cyumba cyanjye, ahantu numvaga ntuje. Iyo ugiye mu nzu za tattoo usanga hahora abantu benshi kandi wababara byose bikagaragara. Njye nashakaga kuba ahantu ntuje, hatekanye.”

Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko ubwo yashushanywagaho tatoo, yavuye amaraso menshi ku buryo yabajije uwabimukoreraga niba ibyo arimo bidashobora kumugiraho ingaruka. Ati: “Yatangiye kunshushanyaho, amaraso aba menshi cyane, bituma anshidikanyaho, ariko byose byavaga ku gahinda k’ihungabana nari ndimo. Nifuzaga gukora ikintu cyatuma nsakuza cyane.”

Tiwa Savage yongeyeho ko imyaka ibiri ishize yamubereye igihe gikomeye cyane kubera urukundo rwari rumaze gusenyuka. Yasoje agira ati: “Ibyo bihe byari bikomeye, urukundo nari ndimo rwari rubi. Ariko ndishimye cyane kuba nararuvuyemo.”

Tiwa Savage yahishuye uko ibikomere by’urukundo byatumye yishushanyaho ’tatoo’

Afite ibishushanyo ku bice binyuranye by’umubiri we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa