skol

Icyo Riderman atekereza ku bafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi’

Yanditswe: Tuesday 12, Aug 2025

featured-image

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi,’ izina uyu muraperi yahaye abakunzi be ndetse akaba yaranafunguye ’studio’ yabitiriye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’.

Riderman yavuze ko ari ibintu bishimishije.

Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko ni ibintu biba bishimishije kubona umuntu ugukunda akanaba yakwiyandikaho ku mubiri. Ni ibintu byakora buri wese ku mutima.”

Riderman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gikomeye mu muziki w’u Rwanda. Yawinjiyemo ahereye mu itsinda rya UTP Soldiers. mu 2006 atangira kuririmba ku giti cye.

Kuri ubu Riderman ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki ndetse amakuru avuga ko uyu mwaka ashobora gutegura igitaramo.

Umwaka ushize wa 2024, Riderman yamurikaga album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Bull Dogg mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Ibisumizi ni izina Riderman yahaye abakunzi be

Riderman yakozwe ku mutima n’uyu mufana we wishushanyijeho ikirango cya ’Ibisumizi’

Uyu musore nawe yishushanyijeho ibisumizi mu rwego rwo kwerekana urukundo afitiye Riderman

Riderman yavuze ko kubona abafana bamukunda gutya bimukora ku mutima ku rwego rwo hejuru

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa