skol
fortebet

Igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu barenga miliyoni ebyiri, Lady GAGA Yakoreye amateka muri brezile

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Lady Gaga mu mpera z’icyumweru dusoje kuwa gatandatu yakoze amateka mu gitaramo yakoreye ku musenyi wa Copacabana I Rio de janeiro mu gihugu cya Brazil.

Sponsored Ad

Ni igitaramo bivugwa ko abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana bakitabiriye cyikaba ari igitaramo kwinjira byari Ubuntu. Abakunzi buyu muhanzikazi bari baje bambaye imyambaro yisanisha niyo yari yambaye mu mashusho y’indirimbo ze zirimo : Poker Face ndetse na Bad Romance.

Iki gitaramo cyabaye mu mujyo w’ibindi byinshi by’uruhererekane Lady Gaga arimo gukora azenguruka ibice bitandukanye byisi amenyekanisha album ye nshya yise Mayhem. Lady Gaga akaba yakoze iki gitaramo avuye mu gihugu cya Mexike aho yakoreye ibitaramo bibiri nabyo byitabiriwe n’abantu uruhumbirajana.

Uyu muhanzikazi mbere yuko ataramira abantu ku musenyi wa Copacabana mu ijoro ryo ku wa gatanu yabanje gusura ahazabera igitaramo cye maze abwira abari bahari ko yiteguye kubashimisha ndetse ko yari abakumbuye cyane aho yaherukaga mu gihugu cya Brazil muri 2012.

Lady Gaga w’imyaka 39 ya mavuko ni umuhanzikazi w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Pop, Gaga yamamaye ku isi mu ndirimbo ze zirimo : Bad Romance, Die with a smile, Poker Face, n’izindi nyinshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa