Itsinda rikora umuziki rya "Imbonizarwo Music Band" ryashyize hanze indirimbo yitwa "Nzira iki?"igaragaza agahinda abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu bahura nako harimo kuvutswa amahirwe yo kwiga bigatuma bishora mu buraya.
Uyu muryango wa Imbonizarwo ukunze gukora indirimbo zikorera ubuvugizi ikiremwamuntu wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho berekana inzira y’inzitane bamwe mu bana bavuka ku babyeyi bahohotewe bahura nazo.
Mu mashusho bagaragaza umukobwa w’imyaka 15 ufatwa ku ngufu nyina ntakomeze kumwitaho bikarangira avuye mu rugo, hanyuma umwana abyaye akabaho mu buzima bubi burimo kuba indaya bikagera nubwo yanduzwa virusi itera SIDA.
Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bwa gakondo,yagaragayemo umukinnyi wa Filimi "Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri City Maid uba ari umubyeyi w’umwana wafashwe ku ngufu.
Uyu muryango "Imbonizarwo" ugizwe n’Abanyempano bize mu ishuri rya muzika ku Nyundo,ufite gahunda yo gukora ibihangano bihanura umuryango nyarwanda kugira imyitwarire iboneye.
Imbonizarwo irimo abahanzi icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu barimo Munyurangabo Steven [Karigombe Siti True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guital], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.
Reba indirimbo "NZIRIKI ya "IMBONIZARWO"
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN