Imyaka 30 ntikiri ibirenze! Dore abagore b’ibyamamare mu Rwanda bayirengeje ariko n’ubu bakaba bacyerereza abagenzi
Yanditswe: Thursday 22, May 2025

Bajya bavuga ngo imyaka ni nk’inkorora ntabwo wayihisha ngo ndetse uko wagerageza kwiyitaho kose birangira ugaragaje cyangwa se umubiri bigaragara ko utakiri muto, gusa ibyo ni imvugo zicyuye igihe kuko ku munsi wa none umuntu asigaye ageza imyaka 30 akigaragara nkukiri muto.
Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kurebera hamwe ibyo wakora kugirango udasaza ,Oya, ahubwo mutwemerere tugaruke ku bagore 8 mu myidagaduro yo mu Rwanda barengeje imyaka 30 ya mavuko ariko bakaba bakimeze nk’ikumi mbega mu magambo macye bakaba nta kintu na kimwe imyaka yigeze ibahinduraho haba mu buranga bwabo ndetse n’imiterere y’umubiri.
8. Nirere Shanel
Ni umuhanzikazi ubimazemo igihe, uyu mubyeyi w’imyaka 40 ya mavuko kuko yabonye izuba mu 1985 ni we dusanga ku mwanya wa 8 kuri uru rutonde. Shanel azwi mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zinyuranye zirimo : Ndarota, Byahebuje, Nakutaka, n’izindi nyinshi.
7. Munezero Aline Bijou
Uyu ni umukinnyikazi wa filime wabigize umwuka, ni ibintu amaze imyaka igera ku icumi akora akaba yaramamaye muri filime zitandukanye zirmo : City Maid, Bamenya, n’izindi nyinshi. Bijoux wabonye izuba mu mwaka w’i 1994 kuri ubu afite imyaka 31 ya mavuko ariko n’ubundi uburanga bwe bucyerereza abagenzi.
6. Antoinette Niyongira
Uyu ni we dusanga ku mwanya wa gatandatu, Anto nkuko akunze kwiyita ni umunyamakurukazi uzwi cyane hano mu Rwandav mu biganiro by’imyidagaduro. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo : Isango Star, Radio10 , ndetse na Kiss Fm akorera uyu munsi. Uyu munyamakurukazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1993 n’ubwo uyu munsi afite imyaka 32 ya mavuko uburanga bwe buracyakurura uwo ari we wese.
5.Alliah Cool
Isimbi Alliance niyo mazina yiswe n’ababyeyi gusa mu myidagaduro yo mu Rwanda azwi cyane nka Alliah Cool, uyu ni umukinnyikazi wa filime wamamaye muri filime zirimo : Nkuba,Rwasa, n’izindi nyinshi. Alliah cool w’imyaka 38 ya mavuko kuko yabonye izuba tariki ya 9 Gicurasi 1987 hari benshi badashobora kwemera ko iyo ariyo myaka afite kuko n’uyu munsi atemba itoto nk’inkumi iri mu myaka 25.
4. Sacha Kate
Agasaro Sandrine niyo mazina ye bwite gusa mu myidagaduro nyarwanda azwi ku mazina ya Sacha Kate, uyu ni umutegarugori wabayeho umuhanzi mu muziki nyarwanda, ndetse kuri ubu akaba ajya mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo za bahanzi nyarwanda. Uburanga bwe butuma abenshi bashobora kuguhakanya ubabwiye ko uyu munsi Sacha afite imyaka 35 ya mavuko kuko uyu mutegarugori w’uburanga buhebuje yabonye izuba mu mwaka w’i 1990.
3. Shaddyboo
Uyu mubyeyi w’abana babiri ni we dusanga ku mwanya wa gatatu, Shaddyboo ni ikizungerezi cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba abifatanya no kujya mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’umuziki nyarwanda. Shaddyboo w’imyaka 33 ya mavuko ni cyane ko yavutse mu 1992 ni urugero rwiza ko umugore wiyitayeho ikijyanye no gusaza aba agiteye ishoti.
2. Kate Bashabe
Uyu rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga ariko wigeze no gutwara ikamba rya nyampiga w’akarere ka Nyarugenge mu 2010 ni we dusanga ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde. Bashabe yabonye izuba mu mwaka w’i 1990 kuri uyu munsi akaba afite imyaka 35 ya mavuko. Bitewe n’uburanga bwe ndetse n’uburyo asa neza ni urugero rwiza ko burya koko imyaka ari imibare.
1.Butera Knowless
Umuhanzikazi butera Knowless ni we dusanga ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, Butera yabonye izuba tariki ya 1 Ukwakira 1990 kuri ubu akaba afite imyaka 35 ya mavuko. Kuva yakwinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda kugera ku munsi wa none impano ye n’ubwiza bwe nta wubishidikanyaho.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *