skol

Imyanyembarire y’umugore wa Kanye West muri Grammy Awards 2025 yavugishije benshi

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2025

featured-image

Umugore wa Kanye West, Bianca Censori, aherutse gutungura benshi mu birori bya Grammy Awards 2025, ubwo yatambukaga ku itapi itukura yambaye ikanzu ibonerana cyane, ku buryo bimwe mu bice bye by’ibanga byagaragaraga, ibyatumye bamwe bavuga ko ashobora no gukurikiranwa n’amategeko.

Gusa TMZ yatangaje ko nta ngaruka zizagera kuri Bianca ziturutse ku myambarire yagaragaje muri ibi birori.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru ahamya ko abari bashinzwe umutekano ba AEG na Recording Academy; ibigo byari byateguye Grammy Awards, bari bari ahabereye ibirori ubwo Kanye West na Bianca binjiraga.

Ni nabwo umugore wa Kanye West yagaragaje imyambarire itarakiriwe kimwe, gusa amakuru akavuga ko nta muntu wigeze atanga ikibazo kuri iyi myambarire ngo atange ikirego kuri Polise.
Nanone kandi, amakuru avuga ko abateguye ibi birori bari babizi ko Kanye West yagombaga kunyura kuri iyi tapi, uretse ko bivugwa ko nabo batunguwe n’imyambarire y’umugore wa Kanye West.

Impamvu ni uko uyu mugore yinjiye yambaye umwambaro munini w’umukara, akanatangira kugenda kuri tapis y’umutuku akiwambaye, ariko yagera hagati, aho yarimo gufatwa amafoto ari kumwe n’umugabo we, agahita awukuramo.

Aba bombi bagaragaye basohoka muri ibi birori ariko bitarangiye, bamwe bakavuga ko ibi byatewe n’uko aba bombi basohowe kubera imyambarire y’uyu mugore, uretse ko TMZ yabihakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa