skol
fortebet

Indirimbo ya Meddy yakunzwe cyane yasibwe kuri You Tube

Yanditswe: Thursday 07, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo umuhanzi Meddy yafatanyije na Otile Brown wo muri Kenya "Dusuma" yamaze gusibwa ku rubuga rwa You tube muri gahunda yatangiye yo kureba abahanzi n’abantu bose bashyiraho ibihangano bitari ibyabo.
Dusuma n’imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda no muri Kenya.
Iyi ndirimbo ya Otile brown na Meddy iri muzatumye Otile Brown amenyekana cyane mu Rwanda ndetse yafashije Meddy kwigarurira imitima ya benshi mu banya-Kenya.
Dusuma (...)

Dusuma yasibwe imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25,nubwo itigeze ikorerwa amashusho ya nyayo ku mpamvu zitamenyekanye.

Amashusho yari ifite n’aya bantu batandukanye bayibyina bagiye bateranya, hakagaragaramo n’aya Meddy na Otile bari mu biganiro n’itangazamakuru.

Byitezwe ko nyuma ya ‘Dusuma’ hari n’izindi ndirimbo zakunzwe zishobora gusibwa muri iyi gahunda.

Indirimbo Dusuma ya Otile Brown ft Meddy yarangije ku mwanya wa 8 mu ndirimbo zarebwe n’abantu benshi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa